Taiwan: Ingingo Ikomeye Amerika Yihanangirijweho N’Ubushinwa

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ingingo ya Taiwan yabaye ikibazo gikomeye mu biganiro bya Trump na Xi.

Ubushinwa busaba amahanga cyane cyane Amerika, kwemera bidakuka ko Taiwan ari Intara yabwo.

Kubera ko Amerika itabikozwa, iki gikunda kuyiteranya n’u Bushinwa.

Ni nayo mpamvu iyo ngingo iherutse no kugarukwaho mu kiganiro Xi Jinping yagiranye na Trump kuri uyu wa Kane.

Abayobozi b’Abashinwa, mu itangazo basohoye nyuma y’iyi nama yamaze amasaha abiri, bavuze ko Xi “yashimangiye kuri Perezida Trump ko ikibazo cya Taiwan ari cyo kibazo cy’ingenzi cyane mu mubano w’U Bushinwa n’Amerika.”

Amerika yo yirinze kuvuga kuri icyo kintu ahubwo itangazo ryayo ryavuze ko batinze ku muhora wa Hormuz, incuti y’u Bushinwa ari yo Irani yafunze.

Abanyamerika kandi bavuga ko baganiriye n’u Bushinwa ku bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi byera muri Amerika, kandi isaba ko u Bushinwa bwahagarika iby’ikiyobyabwenge kitwa fentanyl n’ibikoresho byayo by’ibanze.

Abafatanyabikorwa ba Amerika bari bafite impungenge ko Trump ashobora guhita yirengagiza cyangwa akavuga ko Amerika itagishyigikiye Taiwan mu nama ye na Xi, bakemeza ko byaba ari ukurengera.

Politiki ya Amerika kuri Taiwan imaze igihe kinini ishimangira ko Taiwan itandukanye na Repubulika y’Abashinwa,

Ihafite inganda za semiconductors zifite uruhare rukomeye mu bikorwa bya Trump byo gushyiraho umuyoboro wizewe w’ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Amerika.

Ubushinwa bwo buburira Amerika ko nikomeza gutsimbarara kuri iyo ngingo, bizatuma havuka ubushyamirane bweruye.

Uretse Taiwan, indi ngingo yagarutsweho ni ikibazo cya Irani, igihugu Amerika na Isiraheli byateye mu mpera za Gashyantare, bituma Tehran ifunga inzira y’amazi y’ingenzi yatumye urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri petelori ruhagarara.

Ubushinwa buracyari umwe mu bifasha ubukungu bwa Tehran ndetse bukaba ari n’umuguzi w’ingenzi w’amavuta y’icyo gihugu, ariko bunashingira cyane ku miyoboro y’ingufu itekanye binyuze mu Muhora wa Hormuz kandi bugakora ibishoboka byose kugira ngo hirindwe intambara nini mu karere ishobora guhungabanya ubucuruzi bw’isi ndetse igateza akaga ku nyungu z’ubukungu bwabwo.

Umukozi mu Biro bya Trump yavuze ko inama ya Trump na Xi yabereye mu Nzu Nkuru i Beijing yari “nziza,” yungamo ko Xi yagaragaje ko u Bushinwa butemeranya n’ingingo yo gushyira ingabo ku muyoboro wa Hormuz n’ingingo yo kwishyura kugira ngo umuntu akoreshe uwo muyoboro.

Ubushinwa bwemeye ko Irani itazigera igira intwaro za nikileyeri.

Mu gihe cy’inama yamaze amasaha arenga abiri, abayobozi banaganiriye ku kongera ubufatanye mu bukungu, kwagura uburyo amasosiyete y’Amerika yagera ku isoko ry’u Bushinwa no gushora imari kw’Abashinwa mu nganda z’Amerika, nk’uko umukozi wa Amerika yabibwiye Politico.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *