Tanzania Igiye Kugurisha DRC Toni 500000 Z’Ibigori

Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasabye Tanzania ko bagura toni 500000 kugira ngo ibone ibyo igaburira abaturage.

Amasezerano y’ubu buguzi yaraye asinywe hagati y’Ikigo cya Tanzania gishinzwe ibiribwa kitwa National Food Reserve Agency (NFRA) n’Ikigo cya DR kitwa Quincy Company gikorera mu Ntara ya Katanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi muri Tanzania witwa Gerald Mweri avuga ko igice cya mbere cy’ibi binyampeke kizaba ari Toni 200000, nyuma hakazatangwa izindi 300,000 zizaba zisigaye.

Umuyobozi w’ikigega cya Tanzania cy’ibiribwa witwa Andrew Komba avuga ko iki gihugu gifite ibiribwa bihagije bityo ko cyafasha abandi babikeneye.

- Advertisement -

Avuga ko uretse ibisanzwe mu kigega, hari n’ibindi binyampeke bizera mu mweru w’uyu mwaka bityo ko nta mpungenge zikwiye kuhaba.

Amasezerano y’ubu buguzi yaraye asinyiwe i Dodoma mu Murwa mukuru wa Tanzania nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version