Tanzania: Leta Yafunze Ibinyamakuru Bitatu

Leta ya Tanzania yatangaje ko hari ibinyamakuru bitatu byibumbiye mu kigo kitwa Mwananchi Communications Limited byafunzwe bizira gushushanya Perezida Suluhu Hassan.

Urwego rushinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania nirwo rwanzuye ko ibyo binyamakuru bifungwa nyuma yo gukora ibishushanyo( cartoon) bya Perezida wa Repubulika yiyunze ya Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan.

Iyo cartoon yagaragazaga Perezida Suluhu Hassan ari kumwe n’abantu bamaze iminsi batangaje ko hari ababo baburiwe irengero.

Ayo mashusho yatangajwe no mu kinyamakuru gikomeye muri Tanzania kitwa The Citizen ndetse ntibyatinze, Leta binyujije muri cya kigo gishinzwe itumanaho, ihita ifunga The Citizen, Mwanainchi na Mwanaspoti.

Bivugwa ko ibyo binyamakuru byakoze ibinyuranyije n’itegeko ribuza abantu gutangaza ibibujijwe.

Mu minsi 30 ntibyemerewe gusohoka habe no kuri murandasi.

Amashusho ya Suluhu n’abo bantu bafite ababo baburiwe irengero yaje gusibwa.

Iby’uko hari abantu benshi baburiwe irengero muri Tanzania byo bimaze iminsi biteza impaka muri iki gihugu.

Leta ntacyo irabitangazaho, ngo igire icyo ibwira abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version