Urukiko muri Tanzania rwanzuye ko Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta witwa Tundu Lissu ahamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu, icyaha gihanishwa urupfu.
Ibi bivuzwe mu gihe mu gihugu cye hateganyijwe amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu Ukwakira uyu mwaka.
Mu mwaka wa 2017 Tundu Lissu yigeze kurokoka amasasu y’abashakaga kumuhitana, icyo gihe akaba yariyamamazaga nabwo agatanyije n’abo mu Ishyaka rye rya CHADEMA, rimaze igihe rihanganiye ubutegetsi na CCM riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge Tariki 09, Ukuboza, 1961.
Icyo gihe kandi yasabaga ko imikorere ya Komisiyo y’amatora n’uburyo abantu bayijyamo byose byahinduka.
Kuri iyi nshuro, Tundu Lissu arashinjwa ko hari itsinda yashinze rigamije guhungabanya umutekano w’igihugu rikubiye mucyo yise “No Reform, No Election”.
The Bloomberg yanditse ko Lissu yasabiwe kandi byemezwa ko aguma muri gereza.
Perezida Samia Suluhu Hassan yari yaratanze umuburo w’uko Leta itazihanganira abazashaka guhungabanya imitegurire n’imigendekere myiza y’amatora yaba ay’Abadepite cyangwa ay’Umukuru w’igihugu.
Lissu afungiye i Dar es Salaam.
Perezida Samia Suluhu Hassan yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 2021 asimbuye John Pombe Magufuli wari wapfuye amarabira.