Tanzania: Umuturage Yicwa N’Inyamaswa Buri Masaha 52

Imibare ivuga ko abaturage ba Tanzania bari mu bicwa n’inyamaswa z’ishyamba kubera imiturire itubahiriza imbago z’ibyanya bikomye.

Raporo yitwa The 2020/24 Report of The National Strategy on Controlling Conflicts between Humans and Wildlife ivuga ko muri uyu mubano wo kurebana ayingwe hagati ya mwene muntu n’inyamaswa z’inkazi, umuntu ari we uhahombera.

Handitsemo ko inyamaswa yica umuntu umwe mu masaha 52 kandi muri ayo masaha imyaka yatewe ku buso bwa metero kare 16 ikangirika.

Imibare yerekana ko uko imyaka yahise indi igataha, ari ko imibare y’abantu bahitanywe n’inyamaswa yiyongereye.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2017 abantu zahitanye bari 130, mu mwaka wa 2018 baba abantu 149, mu mwaka wa 2019 baba abantu 203.

Mu mwaka wa 2019 inyamaswa zangije ibihingwa biri ku buso bwa metero kare 10,547 mu gihe mu mwaka wa 2018 zari zangije ibiri ku buso bwa metero kare  5,016.

Byikubye kabiri karengaho gato!

Abahanga bavuga ko iyi ntambara ya muntu n’inyamaswa itazarangira vuba igihe cyose abantu bazaba bakijya gushakira amaramuko mu bice bya Tanzania bisanzwe bigenewe inyamaswa.

Abenshi zibica ari bo bazisanze aho zituye, bagiye gushaka inkwi zo gucana, guhiga inyamaswa ziribwa, gushaka ibiti byo kubakisha, kuragira amatungo cyangwa kwahira ibyatsi bavugutamo imiti gakondo.

Leta ya Tanzania isabwa kwiga neza uko abaturage bakwegerezwa uburyo bw’imibereho kugira ngo bibarinde kujya kuyishakira mu ishyamba.

Ubufatanye bwa Leta n’abikorera ku giti cyabo ni ngombwa kugira ngo iki kibazo gikemuke kandi mu buryo burambye.

Ni ngombwa kandi ko abaturage basobanurirwa akamaro k’inyamaswa muri Pariki, bakamenya ko bakwiye kuziha amahoro mu buturo bwazo.

Abanya Tanzania bafite ikibazo cy’uko inzira bacamo bajya guhaha, kwivuza no gukora ibindi ari nazo inyamaswa zicamo ziva hamwe zijya ahandi.

Bapfubiranira mu izi nzira zikabivugana.

Umuntu aba agiye ku isoko cyangwa ku murenge agapfubiranira n’inzovu mu nzira ishotse cyangwa agahura n’imbogo yaburanye na ngenzi zayo ikamwica.

Inyamaswa zikunze kwica abantu ni imbogo, inzovu, intare n’impyisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version