Bamporiki ‘Wo Muri RNC’ Yishwe Arashwe

Seif Bamporiki wari mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, yiciwe mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, mu gace gakunze kuberamo ubugizi bwa nabi bukoreshwa intwaro.

Amakuru yizewe aturuka muri Afurika y’Epfo ahamya ko uwo mugabo wari mu bahuzabikorwa b’uyu mutwe uyobowe na Kayumba Nyamwasa, yacuruzaga ibikoresho bikozwe mu mbaho, birimo ibitanda.

Yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ubwo yari ajyanye igitanda mu gace kitwa Nyanga gakunze kugaragaramo urugomo.

Polisi n’Ubugenzacyaha bya Afurika y’Epfo bivuga ko agace ka Nyanga ariko kaberamo urugomo rwinshi kurusha ahandi muri Afurika y’Epfo.

- Advertisement -

Ntabwo biramenyekana niba yishwe azira amashyari no gusubiranamo bimaze iminsi biranga RNC, cyangwa niba ari ubugizi bwa nabi bumenyerewe mu gace yarasiwemo.

Raporo yakozwe na Polisi igaragaza uko ibyaha by’ubwicanyi byari bihagaze muri Afurika y’Epfo mu 2018/19, yerekana ko Nyanga iza imbere mu gihugu cyose, igakurikirwa n’uduce twa Delft na Khayelitsha.

Muri icyo gihe habaruwe ibyaha 289 by’ubwicanyi, ugereranyije na 308 mu mwaka wabanje.

Bamporiki wo muri RNC yishwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version