Tariki 04, Nyakanga Irihariye Ku Banyarwanda N’Abanyamerika

Hasigaye imyaka itanu ngo Leta zunze ubumwe z’Amerika zizihize imyaka 250 zimaze zigenga. Hazaba ari tariki 04, Nyakanga, 2026. Ambasaderi wazo mu Rwanda Peter Vrooman yaraye atangaje ko Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu kwizihiza umunsi rwaboneyeho ubwigenge wahujwe n’uwo rwabohoreweho mu mwaka wa 1994, avuga ko iriya tariki yihariye ku batuye ibihugu byombi.

Muri Ambasade ya Amerika i Kigali baraye bakoze umuhango wo kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza kwibohora kwarwo, uyu muhango ukaba watangijwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Zaririmbwe n’itsinda ry’abahanzi b’Abanyamerika bakoreshaga ibyuma bya muzima mu buryo bw’imbonankubone bita Live Performance.

Bakoresheje ibyuma bya muzika birimo violin, gitari, ingoma, imyirongi, sentetizeri n’ibindi.

- Advertisement -

Nyuma y’uko indirimbo z’ibihugu byombi ziririmbwe, Ambasaderi Peter Vrooman yagejeje ijambo ku Banyarwanda avuga ko tariki 04, Nyakanga buri mwaka ari umunsi udasanzwe ku Banyamerika n’Abanyarwanda.

Ambasaderi Vrooman ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda abifuriza umunsi mwiza wo kwibohora

Yagize ati: “ Tariki 04, Nyakanga ni umunsi udasanzwe ku Banyamerika n’Abanyarwanda. Muri Amerika uyu ni umunsi udasanzwe kuko dutangiye kubara imyaka itanu isigaye ngo twizihize imyaka 250 igihugu cya Amerika kibonye ubwigenge.”

Vrooman yaboneyeho kugeza ku Banyarwanda ubutumwa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yoherereje mugenzi w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame n’Abanyarwanda bose.

Biden avuga ko Abanyamerika bifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 59.

Avuga ko ari umunsi mwiza kubera ko wahujwe n’umunsi wo kwibuka ko Abanyarwanda bibohoye, ukaba wizihijwe ku nshuro ya 27.

Perezida w’Amerika kandi ashima uburyo u Rwanda rwahanganye n’icyorezo cya COVID-19, akavuga ko byerekana ko rufite ubushake n’ubushobozi bwo kwivana mu bibazo bikomeye.

Mu butumwa Vrooman yatanze mu Kinyarwanda, yavuze ko igihugu cye kiyemeje kuzakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zirimo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ubuzima, uburezi, guteza imbere amahame ya Demukarasi, kuzamura ubukungu n’ibindi.

Israel iti: ” Tuzafasha u Rwanda mu iterambere rirambye”

Si Leta zunze ubumwe z’Amerika zifurije Abanyarwanda kugira isabukuru nziza yo kwibohora kuko na Leta ya Israel nayo yabikoze binyuze mu butumwa yasohoye kuri iki Cyumweru tariki 04, Nyakanga, 2021 ibunyujije kuri Ambasaderi wayo mu Rwanda Dr Ron Adam.

Dr Ron Adam yavuze ko abaturage ba Israel bifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora kandi ko bazahora bakorana nabo mu rugendo rwo kwibohora kugamije iterambere rirambye.

Mu itangazo Ambasade ya Israel yasohoye rivuga ko imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe yerekana ko rukataje mu iterambere kandi ko Israel itazahwema gukorana narwo mu kuzamura iryo terambere.

Israel nayo yifurije Abanyarwanda kugira umunsi mwiza wo kwibohora

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku nzego nyinshi zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, umutekano n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version