Bishyuye Frw 7000 Ngo Coaster Ibageze I Musanze Bafatirwa I Kanyinya

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga, 2021, Coaster yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya irimo abagenzi batanu bavuye kuri Stade ya Kigali i  Nyamirambo bagiye mu Karere ka Musanze. Umushoferi yari yishe amabwiriza arimo na ‘Guma mu Karere.’

Uretse kuba yari yishe ariya mabwiriza, umushoferi yari yahemukiye bariya bagenzi kuko buri wese muri bo yagombaga kumwishyura Frw 7000 kandi ubusanzwe kugera i Musanze bitarenga Frw 2100.

Umwe muri bariya bagenzi yabwiye abapolisi ko we na bagenzi be( harimo n’umugore we) baje i Kigali  ku itariki ya 21 Kamena, 2021 baje gucuruza imbabura zikorwa mu mabuye nk’uko bisanzwe mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma batunguwe no kumva itangazo ko nta muntu wemerewe kurenga Akarere ajya mu kandi babura uko basubirayo niko kuguma muri Kigali.

- Advertisement -

Hagati aho baje kumva andi makuru…

Uyu mugenzi yakomeje agira ati: “Twaje kumva amakuru ko hari imodoka zirimo gutwara abanyeshuri zibakura ku bigo bigaho kandi ko  iziza i Kigali zibageza kuri Stade ya Nyamirambo niko kujyayo ngo turebe ko twabona ubufasha bwo kugera iwacu. Ubwo nibwo twahageze shoferi w’iriya modoka adusanga aho twari duhagaze atubaza abantu bashaka kujya i Musanze tumubwira ko tujyayo aduca Frw 10000  tumubwira ko ntayo dufite nyuma twumvikana ko buri umwe amwishyura Frw 7000.”

Undi mugenzi bafatanywe yavuze ko shOferi mu nzira yagendaga ahamagara abagenzi bajya i Musanze bakinjira mu modoka.

Bariya bagenzi basabye imbabazi bavuga ko batazongera kurenga ku mabwiriza ya Leta kandi bagira inama bagenzi babo yo kudahirahira ngo bice amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo na Guma mu Karere.

Umushoferi we yavuze ko asanzwe akorera mu Mujyi wa Musanze, avuga ko yageze kuri Stade ya Kigali i  Nyamirambo azanye abanyeshuri bo mu ishuri rya IPRC Nyakinama agahita yigira inama yo gushaka abagenzi asubirana yo.

Ati: “Naturutse i Musanze ngeze kuri Stade nzanye abo banyeshuri bamaze kuvamo nashyizemo Theodore kuko we dusanzwe tuziranye. Twari twanavuganye ko ndibuhamusange nkamugeza i Musanze. Nyuma nibwo naje kubona n’abo bandi bajyayo nabo ndabatwara. Muby’ukuri narenze ku mabwiriza nyazi cyane ko niyumvishaga ko nta kibazo ndibuhure nacyo mu nzira kuko nabonaga ari bake.”

Yagiriye inama abashoferi bakora cyangwa batekereza gukora nk’ibyo yakoze, ko babyirinda kuko bazafatwa bakabihanirwa ahubwo ko bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ngo si we gusa wabikoze…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo modoka yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo yari igeze aho Akarere ka Nyarugenge gahanira imbibi n’Akarere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera asaba abantu kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19

Yagize ati “Kuva amabwiriza yasohoka avuga ko ingendo zitemewe hagati y’Uturere twagiye tubona amakuru y’abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagatwara abantu mu tundi turere ariko kubera imikoranire myiza dufitanye n’abaturage bakaduha amakuru bamwe tukabafata. Uyu mushoferi nawe yazanye abanyeshuri mu gusubirayo atwara abantu bitemewe, arenga ku mabwiriza nkana.”

CP Kabera yavuze ko mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa hatanzwe umunsi umwe ngo abantu bisuganye bagere aho bagombye kuba bari ariko harimo abatarabyubahirije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abaturarwanda muri rusange ko umuntu wese uzakomeza kurenga kuri aya mabwiriza akeka ko Polisi idahari, agomba kumenya ko abaturage bahari kandi ko azafatwa agahanwa,

Ngo ibyiza ni uko buri wese yakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version