Tchad Nayo ‘Ishobora Kuba’ Isibaniro Ry’Imirwano

Nibwo bwa mbere guhera muri 2013 ubwo Boko  Haram yatangiraga guteza umutekano muke, ivuzweho gukorana n’undi mutwe ngo bahirike ubutegetsi bw’i N’Djamena.

Abarwanyi b’uyu mutwe baravugwaho gutangiza urugamba muri Tchad nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka, bivugwa ko uzayatsinda ari Idriss Deby Itno byanze bikunze!

Kubera iyo mpamvu Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye abaturage bayo baba i N’Djamena kuzinga utwabo bagataha. Uyu mwanzuro kandi urareba by’umwihariko abakora muri Ambasade yayo badakora akazi gakenerwa cyane.

Ubutumwa bwaturutse i Washington bugira buti: “Abarwanyi bari kuva mu birindiro byabo bagana mu murwa mukuru N’Djamena . Kubera ko turi kubona ko bari kugariza Umurwa mukuru  kandi bikaba bigaragara ko nibahagera bazagirira nabi abahatuye, abaturage bacu bari mu murwa mukuru bakora akazi kadakenewe cyane basabwe gufata indege bagataha .”

- Advertisement -

Si Leta zunze ubumwe z’Amerika gusa zasabye abaturage bazo kuva muri Tchad kuko n’u Bwongereza bwabibasabye.

Ambasade ya Tchad i Washington

AFP yanditse ko ku rundi ruhande, ingabo za Tchad zivuga ko ziherutse kuburizamo igitero cya ziriya nyeshyamba cyaturukaga mu Majyaruguru.

Amajyaruguru ya Tchad akora ku gihugu cya Libya kandi iki gihugu gisa n’aho cyabaye icyambu abarwanyi bakoresha bagaba ibitero muri Tchad n’ahandi.

Umuvugizi w’ingabo za Tchad  witwa  Azem Bermandoa avuga ko ingabo zabo zigihigisha uruhindu abandi barwanyi barokotse mu gitero giheruka kuba.

Ubwongereza  buvuga ko abarwanyi bo mu mutwe wiyise Front for Change and Concord in Chad (FACT) ari bo bari kugariza N’Djamena kandi ukataje kuko uri mu bilometero 220 mbere yo kugera mu murwa mukuru.

Gucunga nabi umutungo kamere wa Tchad: Intandaro y’intambara…

Abakurikirana uko Perezida Idriss Déby Itno acunga ibibazo bya Tchad, bavuga ko imwe mu mpamvu zituma muri iki gihe hari ibibazo mu gihugu cye ari uko hari abatishimira uko acunga ibikomoka kuri Petelori.

Bavuga ko kuba igihugu cye kiri mu bifite uriya mutungo mwinshi ariko amafaranga avamo ntasaranganywe mu baturage ngo abagirire akamaro, ari imwe mu mpamvu zituma hari abo byarakaje begura intwaro.

Ingabo za Tchad ziri mu ngabo zikomeye zo mu gace iherereyemo

Ikindi cyiyongera kuri byo ni uko bisa n’aho Déby atiteguye kurekura ubutegetsi, kuko ubu ari kwiyamamariza kongera kuyobora Tchad ku nshuro ya gatandatu.

Muri 1990 nibwo yageze ku butegetsi ahiritse Hissène Habré.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko niba Déby atemeye gusangira ubutegetsi  n’indi mitwe ya politiki, ibintu bizaba bibi mu gihugu.

Baherutse gusaba abayoboke babo kutitabira amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka kandi ko na nyuma yayo batagomba kuzitabira ibikorwa byose basabwa na Guverinoma bityo ikazacika intege.

Tchad mu ncamake:

Igihugu cya Tchad ni igihugu kidakora ku Nyanja. Ni gihugu kiri mu bihugu binini byo muri Afurika.

Mu Majyaruguru ya Tchad hari Libya, mu Burasirazuba hakaba Sudani, mu Majyepfo ya Tchad hari Repubulika ya Centrafrique, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba hari Cameroun na Nigeria n’aho Niger ikaba ri mu Burengerazuba.

Tchad ni igihugu kiri mu bifite igisikare gikomeye mu gace iherereyemo.

Ubutaka n’ikirere bya Tchad birihariye kuko ifite ubutayu, ikagira ibibaya byera biri mu Majyepfo yayo.

Ifite kandi ibiyaga harimo n’icyakamye kitwa Lac Tchad.

Ni igihugu gituwe n’amoko 200 y’abaturage bavuga indimi zitandukanye ariko bagahurira ku Cyarabu n’Igifaransa.

Abisilamu nibo benshi muri kiriya gihugu kuko bangana na 51.8%, n’aho Abakirisitu bakaba ari 44.1%.

Imibare yatangajwe nyuma y’ibarura ry’abaturage ryo muri 2015 yerekana ko muri kiriya gihe, Tchad  yari ituwe n’abaturage 13,679,203.

Muri bo 3,212,470 batuye mu mijyi n’aho abandi 10,457,614 batuye mu cyaro.

Abaturage ba Tchad biganjemo abakiri bato

47.3% by’abaturage ba Tchad bafite munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Abatuye Tchad baramba byibura imyaka 52.

Ikindi kihariye ni uko abaturage ba Tchad bashaka abagore benshi. Niyo mpamvu abagore bangana na 39% byabana ari inshoreke.

Bitewe n’aho iherereye, bigaragara ko nayo iramutse ibaye isibaniro ry’intambara, byatuma igice iherereyemo gikomeza kuzamba mu rwego rw’umutekano.

Turavuga ‘gukomeza kuzamba’ kubera ko mu bihugu bituranye nayo birimo Repubulika ya Centrafrique, Cameroun, Sudani, Nigeria n’ahandi bimaze igihe runaka bifite umutekano muke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version