Umugore Wa Magufuli Ararembye

 Janet Magufuli, umupfakazi wa nyakwigendera Perezida John Pombe Joseph Magufuli, ari mu bitaro kubera gushengurwa n’urupfu rw’umugabo we.

Umuhungu wabo niwe wabitangaje, avuga ko urupfu rwa Se rwashegeshe Nyina ubu akaba ari mu bitaro kubera agahinda kamurenze.

Uriya mugabo( umwana wa Magufuli) witwa Joseph Magufuli avuga ko Nyina yamuhaye ubutumwa bw’uko ‘n’ubwo arwaye kubera ishavu yatewe n’urupfu rw’umugabo we,’ ariko ashimira abaturage ba Tanzania uko bakomeje kumuba hafi.

Yabashimiye kandi uko baherekeje umugabo we.

- Advertisement -

Madamu Janet Magufuli  ashima by’umwihariko Perezida Samia Suluhu n’abagize Guverinoma uburyo bamwitayeho ndetse n’icyubahiro bahaye nyakwigendera bamusezeraho.

Abaturage muri Tanzania cyane cyane abo muri Sosiyete Sivili basaba ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu gukomeza ubumwe bwaranze Abanya Tanzania ku butegetsi bwa Magufuli, bukirinda ko havuka amacakubiri.

Janet Magufuli yasigiwe n’umugabo we abana barindwi. Mbere yo kuba umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Janet Magufuli yari umwarimukazi.

Madamu Magufuli yavutse muri 1960.

Yashegeshwe n’urupfu rw’umugabo we
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version