Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Telefoni 52,000 Za Airtel Muri Connect Rwanda Zimaze Guhabwa Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Telefoni 52,000 Za Airtel Muri Connect Rwanda Zimaze Guhabwa Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2023 1:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda avuga ko kuva cyatangira guha abaturage telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda, hamaze gutangwa telefoni 52,000.

Yabivugiye mu Karere ka Rubavu ahatangiwe izindi telefoni 3000.

Hammez ashima Leta y’u Rwanda yazanye uburyo bwo guhamagara na murandasi idahenze bigendana no guhabwa iyo telefoni.

Avuga ko ubu buryo buzagirira abaturage akamaro mu iterambere ryabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Emmanuel Hammez ati: “Tumaze gutanga telefoni 52,000 hirya no hino mu Rwanda.  Twabazaniye 3,000 muri Rubavu kandi biracyakomeje.”

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda

Meya wa Rubavu Murindwa Prosper yasabye abaturage kumenya ko ziriya telefoni ari impano bahawe na Perezida Kagame ngo babeho mu ikoranabuhanga.

Avuga ko Abanyarwanda bishimira intambwe bamaze gutera mu rwego rw’ikoranabuhanga, ndetse ngo bigaragarira no mu kuba Abanyarwanda bashobora kwisabira serivisi batavuye aho bari kandi ngo bifasha mu bucuruzi bwaba hagati y’Abanyarwanda n’abaturanyi babo.

Murindwa ashima ko iyo abaturage bafite ikoranabuhanga bamenya amakuru arimo n’ay’ubucuruzi.

Kubera ko abaturage ba Rubavu bakunze gukora ubucuruzi bwambuka imipaka, bashishikarizwa kuzajya bamenya amakuru y’uko ibiciro bihagaze, bakamenya uko barangura badahenzwe ndetse n’ibindi bijyanye n’akazi kabo.

- Advertisement -

Gahunda ya Connect Rwanda yatangirijwe mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Nyuma izo telefoni zahawe abo muri Burera ahitwa Butaro, zikomereza muri Nyamasheke na Rusizi, hakurikiraho Nyanza kuri Stade ya Busasamana, nyuma hakurikiraho Rubavu kuri Stade Umuganda.

Intego ya Airtel Rwanda ni uko umwaka wa 2024 uzarangira hatanzwe telefoni miliyoni 1.2.

TAGGED:CongoConnectfeaturedHammezIkoranabuhangaRwandatelefoniUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Haravugwa Umutwe Wa Gisirikare Washinzwe N’Uwahoze Uyobora Amatora
Next Article Imfu Z’Ababyeyi Bapfa Babyara Zihangayikishije u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?