The Ben Agiye Gutaramira Ab’i Kigali

Umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda batangiye guhanga indirimbo nyuma ya Jenoside wamamaye kurenza abandi witwa The Ben( amazina ye ni Mugisha Benjamin) yatangaje ko azaza gutaramira Abanyarwanda mu ntangiriro za Kanama, 2022.

Azataramira mu nzu mberabyombi yitwa Canal Olympia iri ku i Rebero. Kiriya gitaramo yacyise Rwanda Re-Birth Celebrations kikaba cyarateguwe na East Gold.

The Ben n’abo bafatanyije mu gutegura kiriya gitaramo, avuga ko kizaba ari imbaturamugabo kandi ko abazacyitabira bose bazanyurwa.

Yagize ati: “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange. Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe. Nabo ndabasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe.”

- Advertisement -

Uretse gushimisha abakunzi be, avuga ko  n’impamvu nyiri izina y’iki gitaramo isobanutse k’uburyo ari igitaramo buri Munyarwanda ukunda u Rwanda yakwishimira kwitabira.

Ni igitaramo kizaba mu ntangiriro za Kanama, 2022

Kuri we, ngo nta Munyarwanda utakwishimira intambwe igihugu cye kimaze gutera mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’abagituye.

Gedéon Rwigema uri mu bateguye igitaramo cya The Ben yabwiye IGIHE ko bizeye neza ko abantu bazitabira iki gitaramo ari benshi kuko gifite n’impamvu nyayo.

The Ben ategerejweho kuzuza Canal Olympia, akaba andi mateka i Kigali.

Tariki 1 Kanama 2009 nibwo The Ben yatangiye gukundwa n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Yigeze gukoresha igitaramo gihagarikwa kitarangiye kubera ko abakunzi be bari benshi biteza rwaserera bituma Polisi igihagarika kugira ngo irinde ko hari abahasiga ubuzima cyangwa bagatahana imvune bitari ngombwa.

Mu mwaka wa 2017 nabwo yakoresheje igitaramo muri Parikingi ya Stade Nto ya Remera nabwo iruzura, ndetse bamwe babura aho bakandagira barataha.

Hari mu kitwa East African Party.

Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho nabwo yataramiye abakunda umuziki mu Rwanda mu giteramo cyabereye muri BK Arena( icyo gihe yari Kigali Arena).

Iyi Arena ijyamo abantu 10,000.

Kubera ibi bigwi, The Ben n’abamufashije gutegura igitaramo cyo muri Canal Olympia, avuga ko n’ayo izuzura nta kabuza, bityo agakomeza kwesa imihigo

Canal Olympia ijyamo abantu barenga ibihumbi 15.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version