Uko Minisitiri W’Ubutabera Mu Rwanda Abona Isano Hagati Y’Imiyoborere N’Umutekano

Dr Emmanuel Ugirashebuja usanzwe ari Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda avuga ko kugira ngo abatuye igihugu runaka babeho batekanye kandi bafite amajyambere, imwe mu nkingi ikomeye ituma bishoboka ari imiyoborere ibaha umutekano kandi itarenganya.

Yabivuze ubwo yatangizaga inama yaguye y’abapolisi bakuru mu bihugu bitandukanye by’Afurika bahuriye i Musanze mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, mu nama yitwa RNP Symposium 2022.

Ni inama yafunguwe n’Umuyobozi w’iri shuri witwa Commissioner of Police ( CP) Rafiki Mujiji wahaye ikaze abayitabiriye.

- Advertisement -

Commissioner of Police ( CP) Rafiki Mujiji yabwiye abayitabiriye  ko ibiganiro nka biriya biba bigamije ko bamwe bigira ku bandi ubumenyi butandukanye bafite mu nzego z’imirimo yabo.

Ati: “Ibi biganiro bitegurwa buri mwaka n’abitabiriye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru muri Polisi (Police Senior Command and Staff Course) kandi bigamije kwagura ubumenyi bw’umunyeshuri ndetse no gutuma agira ubushobozi mu gutekereza cyane ku masomo yize.”

Iriya nama yitabiriwe n’ abarimu ba Politiki, abakora politiki  n’abakora ibintu bitandukanye mu nzego nyinshi.

CP Mujiji avuga ko yizeye ko abazatanga ibiganiro bazabera abandi isoko y’ubumenyi ku bintu bitandukanye, bamwe bigire ku bandi  ubunararibonye bafite, imbogamizi ndetse n’intambwe ikurikiraho kugira ngo zicyemurwe.

CP Rafiki Mujiji

Iriya nama izigirwamo ibintu bitandukanye birimo uko amakimbirane avuka, uko akura, uko agera ubwo avamo imidugararo ndetse n’uburyo bushyize mu gaciro bwo kuyahosha.

Birumvikana ko hari n’andi masomo bazahabwa agenewe abakora mu nzego z’umutekano ku rwego rwo hejuru.

Ku ngingo yo guhosha amakimbirane, hari inama iherutse guhuza abagore bahagarariye abandi muri sosiyete sivile baganira ku ngingo y’uko uruhare rw’abagore mu guhosha amakimbirane ku isi rwagombye kurushaho kugaragara.

Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Women’s Network Madamu Merry Balikungeri yavuze ko iyo abagore bahawe umwanya ugaragara mu gucyemura amakimbirane, bigirira akamaro abantu bose.

Abagore bari bahuriye muri iriya Nama basesenguriye hamwe umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye witwa UNSCR 1325.

Watowe taliki 31, Ukwakira, 2000.

Ku byerekeye itangizwa ry’Inama iri guhuza abapolisi bakuru bo mu bihugu by’Afurika iri guteranira i Musanze, Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko inama nk’iriya izarangira abayitabiriye bungutse ubumenyi buhagije bwazabafasha mu gucyemura ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ko gutanga ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version