Umunyarwanda Yapfiriye Muri Uganda Yagiye Gucukura Umucanga

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko hari Umunyarwanda witwa Emmanuel Twishime kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Nyakanga, 2022 abaturage basanze yarapfiriye mu kirundo cy’umucanga wamugwiriye yagiye kuwucukura mu Mudugudu wa Kiyovu uri ahitwa Kacerere, mu gice cya Ryakarimira.

Umuyobozi w’uyu mudugudu witwa Kabagambe Robert ngo niwe wabimenyeshejwe nawe abibwira Polisi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri kariya gace witwa Inspector of Police( IP) Elly Maate yabwiye ChimpReports ko amakuru yahawe n’ubuyobozi bw’ibanze muri kariya gace avuga ko  Twishime yari yajyanye na bagenzi be gucukura umucanga muri kiriya gice bawushyiriye uwitwa Saidi.

IP Maate avuga ko biriya byago byagwiririye uriya Munyarwanda mu gitondo cya kare ahagana saa moya(7h000).

- Advertisement -

Inkangu y’umucanga barimo bacukura yarababwiriye we( Emmanuel Twishime) ahasiga ubuzima abandi bari kumwe nawe barakomereka.

Bagaruwe mu Rwanda, umurambo wa Twishime uguma muri Uganda ngo ubanze usuzumirwe kwa muganga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ibyo byabaye ariko ko butaramenya niba umurambo w’uriya Munyarwanda waragaruwe  mu Rwanda cyangwa ukiri muri Uganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi witwa Emmanuel Nzabonimpa yabwiye Taarifa ko ‘amakuru y’urwo rupfu ari yo’, ariko ko ari butubwire byinshi kuri iki kibazo nava mu Nama ya Minisitiri.

Umurenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi

Dutegereje icyo aza kubitubwiraho tukabimenyesha abasomyi ba Taarifa…

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version