Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yakiriye itsinda ry’abikorera bo mu Rwanda, abizeza kuborohereza ku bucuruzi bashobora gukorera muri icyo gihugu.
Touadéra amaze iminsi areshya abikorera ngo babashe gushora imari muri icyo gihugu gifite amahirwe menshi ariko atabyazwa umusaruro.
Kuri uyu wa Gatandatu yakiriye itsinda ry’abashoramari 56 bo mu Rwanda, bari mu rugendo rwo kureba amahirwe y’ishoramari. Bayobowe na Perezida w’urugaga ry’abikorera mu Rwanda Robert Bapfakurera.
Uru rugaga rwatangaje kuri Twitter ko Perezida Touadéra yemeye “gufasha abashoramari bo mu Rwanda binyuze mu kuborohereza mu bucuruzi.”
U Rwanda rukomeje kugerageza kwagura umubano na Centrafrique, ngo urenge ubufatanye mu by’umutekano na politiki ugere no mu bucuruzi bufatika.
Ku wa 3 Gashyantare 2021 nibwo RwandAir yafunguye ingendo muri icyo gihugu, zizajya zigana i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya M’poko kabiri mu cyumweru, zinyuze i Douala muri Cameroon.
Mu rugendo rwa mbere hagiyemo abacuruzi barenga 32 bo mu Rwanda. Bakigera muri Centrafrique bakiriwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, abizeza kuborohereza gukorera muri icyo gihugu.
Bijejwe ko abazashora imari bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura, bakanasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera hagati y’imyaka umunani n’icumi.
Bashishikarijwe gushora imari mu nzego nk’ubuhinzi, kuko ibiribwa byinshi biva hanze kandi igihugu gifite hegitari zisaga miliyoni 30 zagenewe guhingwa, ariko zidakoreshwa.
Izindi nzego ni ubucuruzi, inganda n’amabanki.