Gen Ndayirukiye Wari Mu Bagerageje Guhirika Perezida Nkurunziza Yaguye Muri Gereza

Amakuru ava mu Burundi yemeza ko Général Major Cyrille Ndayirukiye wari mu bahamijwe kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, yaguye muri gereza.

Gen Ndayirukiye yaherukaga gukatirwa gufungwa burundu azira kugira uruhare muri kudeta (coup d’état) yapfubye mu 2015. Yari afungiwe muri gereza ya Gitega, ari naho yaguye.

Nta makuru menshi aratangazwa ku rupfu rwe.

Uyu mugabo wari Minisitiri w’Ingabo ku bwa Nkurunziza, afatwa nk’uwari uwa kabiri muri uwo mugambi wa kudeta, nyuma ya Gen Godefroid Niyombare utarafatwa.

- Advertisement -

Gen Ndayirukiye yapfuye bitunguranye mbere y’umunsi witezweho kurekurwaho imfungwa nyinshi, ku mbabazi za Perezida Evariste Ndayishimiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version