Tour Du Rwanda 2023: Abakinnyi Bazongera Bajye Barara Mu Ntara

Abdallah Murenzi uyobora Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wo gutwara amagare yabwiye Taarifa ko muri Tour du Rwanda 2023 hazongera hasubireho gahunda yo kuraza abakinnyi mu Ntara runaka bitewe n’aho agace k’isiganwa karangiriye.

Murenzi avuga ko iki ari cyo kintu gishya kugeza ubu bemeje ariko ku byerekeye umubare w’amakipe azitabira iri rushanwa, ngo aracyaganirwaho na za Federasiyo zayo.

Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, abakinnyi n’abateguye Tour du Rwanda barararaga mu Ntara ariko aho igereye mu Rwanda batangira kujya barara muri Kigali.

Kubera ko isa n’iyacishije macye cyane, kurara mu Ntara ngo bigiye kongera kugarurwa.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, ni ngombwa gutegereza uko ibintu bizaba bimeze muri kiriya gihe kubera ko muri iki gihe mu Karere u Rwanda rurimo havugwa indi ndwara yandura cyane kandi yica yitwa Ebola.

Kuri uyu wa Gatatu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare nibwo ryatangaje amataliki ririya siganwa rizaberaho.

FERWACY yatangaje ko Tour du Rwanda 2023 izakinwa guhera tariki 19 kugeza 26 Gashyantare, 2023.

Murenzi Abdallah

Bizaba ari ku nshuro ya 15 kuva ryaba mpuzamahanga.

Icyakora kuva ryashyirwa ku rwego rwa 2,1 rivuye kuri 2,2, rizaba ribaye  ku nshuro ya gatanu.

Ikindi ni uko muri izo nshuro zose nta Munyarwanda wari waryegukana.

Abanya-Erythrée baritwaye inshuro eshatu zirimo iyo mu 2019 ya Merhawi Kudus na Natnael Tesfazion wayitwaye Kabiri [2020 na 2022] mu gihe Umunya-Espagne Cristian Rodriguez afite iyo mu 2021.

Abanyarwanda batsinzemo  uduce tumwe harimo  ako Mugisha Moïse yegukanye muri Gashyantare, 2022, mu gace katangiriye kakanasorezwa kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version