Perezida Donald Trump yaritsize ngo mu Cyumweru gitaha azarega BBC kuko iherutse kumusebya kandie nayo ikaba ibyemera.
Ikirego cye gishingiye ku ngingo y’uko abanditsi bayo mu mwaka wa 2021 bafashe imbwirwaruhame ye bayandika uko bishakiye bahuzahuza ibika kugira ngo bagaragaze ko ari we wategetse ko abantu bigaragambiriza mu nyubako y’Inteko ishinga amategeko bita Capitol Hill.
Icyo gihe yari amaze gutsindwa amatora bikozwe na Joe Biden ariko ntibyavugwaho rumwe.
Ejo bundi rero nibwo The Telegraph yanditse ko burya hari ukuntu Trump yahimbiwe ko ari we washishikarije abantu guteza iriya rwaserera.
Ntibyatinze, ubuyobozi bwa BBC butanga ko hari abayobozi bayo bakuru beguye kuko basanze ibyatangarijwe mu kiganiro Panorama bitari bihuje n’amabwriza ikigo cy’Abongereza kigenderaho.
BBC yemeye ko ‘koko’ ibyo byabaye ariko ko itazatanga impozamarira Trump ashaka ya Miliyari $1 ni ukuvuga Miliyoni £759.
Kugeza ubu, Trump yemeza ko atazabura kuyirega.
Ubwo yari ari mu ndege Air Force One yabwiye abanyamakuru ati: “Ndateganya ko mu Cyumweru gitaha tuzabarega. Ni gute batinyutse gufata amagambo yanturutse mu kanwa bakayahindura?”


