Donald Trump yavuze ko iri joro ku isi hari bube akantu niba Irani itemeye amasezerano yo kongera gufungura umuhora wa Hormuz.
Yakoresheje imvugo ‘kurimbura inyokomuntu (mu Cyongereza yabyise a whole civilization), akemeza ko niba Irani idakoze ibyo ayisaba ari buyitwike bitarenze uyu wa Kabiri saa mbiri z’ijoro ku isaha mpuzamahanga.
Hagati aho, Amerika yagabye ibitero bishya ku kirwa cya Kharg ahantu h’ingenzi Irani inyuzamo peteroli yohereza hanze kandi ihunitse ku bwinshi.
Mu ijambo yavugiye i Budapest muri Hongrie, Visi Perezida JD Vance yavuze ko Amerika ifite “uburyo bwinshi butandukanye itarafataho icyemezo cyo gukoresha” mu guhangana na Irani ariko anongeraho ko Amerika “mu by’ukuri” yamaze kugera ku ntego zayo za gisirikare muri icyo gihugu.
Itangazamakuru rya Leta ya Irani ryo rivuga ko abantu babiri bishwe nyuma y’igitero cyagabwe ku kiraro cyo mu mujyi wa Kashan, amasaha make nyuma y’uko Isiraheli iburiye Abanya-Irani kudakoresha gari ya moshi “ku bw’umutekano wabo”.
Ingabo za Isiraheli zatangaje ko Irani yazirasheho ibisasu bya misile byinshi nyuma y’uko ibihugu byinshi byo mu kigobe cya Perise byatangaje ko hari ibitero byababyeho mu ijoro.
Ese ibyo Trump avuga kuri Irani ni ibyo gufatana uburemere?
Umunyamakuru Frank Gardner avuga ko, mu buryo bumwe na bumwe, ubutumwa bwa Perezida Donald Trump bwo “kurimbura abanya Irani bwashyizwe ku rubuga rwe Truth Social buteye ubwoba kurusha ubundi yari yaratangaje mbere bwari burimo amagambo akakaye atari asanzwe akoreshwa n’Umukuru w’igihugu.
Bisa n’aho ibyo avuga bishoboka gusa kubyiyumvisha biragoye
The Guardian yanditse ko hari abasirikare bakuru ba Amerika bari mu keragati bibaza niba bari bwemere amabwiriza yo kwica inzirakarengane z’abasivili cyangwa bari busuzugure ubuyobozi bwabo.
Hari n’abavuga ko Donald Trump ashaka kuzibukwa mu mateka nk’umuntu wateye ibisasu ku bisigazwa by’agaciro by’umuco wa kera wa Iran, nko mu matongo ya Persepolis cyangwa kuri site iri ku rutonde rw’umurage w’isi wa UNESCO, ariyo Musigiti wo ku wa Gatanu wo muri Isfahan.
Icyakora abikoze yaba akoze ibyo abantu bazavuga ko yahemutsemo cyane kuko na Vladimir Putin, mu ntambara ikomeye ari kurwana muri Ukraine, yirinze gusenya inyubako z’insengero zifite ibisenge bya zahabu byo mu murwa mukuru Kyiv.
N’ubwo Perezida wa Amerika yaba akoresha ijambo “kurimbura abantu ” mu buryo bwagutse, ashaka kuvuga ibikorwa remezo nk’ibiraro n’inganda z’amashanyarazi, na byo bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Ariko, nk’uko abahanga mu mategeko babivuga, aha ni ahantu hatavugwaho rumwe neza, kuko igikorwa cyose gishobora kugaragazwa ko gifite uruhare rwa gisirikare kidashobora kubarwa nk’icyaha cy’intambara.

