Perezida Donald Trump yabwiye abitabiriye Inama y’Inteko rusange ya UN ko bakabiriza ibyo gushyuha kw’ikirere.
Yagarutse kandi ku ngingo y’uko abemeye ko Palestine iba igihugu kigenga nta kindi bakoze kitari uguha Hamas ishimwe ry’ubugome yakoreye Israel binyuze mu bikorwa avuga ko ari iby’iterabwoba.
Donald Trump kandi yavuze ko iby’uko imipaka hagati y’ibihugu yemerewe gufungurirwa abahunga igihugu kimwe bajya mu kindi ngo ni uko bahagorewe ari ikibazo kuko biteza ibindi akaga.
Ako kaga karimo n’abitwikira ibyo, bakinjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bibi.
Trump kandi avuga ko amahanga akwiye kumushimira ko mu gihe amaze ku butegetsi amaze guhosha intambara zirindwi, zimwe zikaba zarahagaze mu gihe izindi zo ziri mu nzira zo guhagarara.
Perezida wa Amerika yanenze Uburayi ko bwemerera abantu bose kubwinjiramo bitewe ahanini n’uko abantu bose baza babugana kuko bufite abantu benshi bashaje.
Umunyamakuru wa BBC uri New York ahari kubera iyo nama avuga ko ubwo Trump yavugaga ku by’imihindagurikire y’ikirere ayinenga, abari mu nama bumvikanye bajujura, bisa n’aho batemeranyaga nawe.
Inama iri kubera i New York izamara icyumweru.
Ubusanzwe Brazil niyo ibanza kuvuga kuko ibihugu bikurikirana hashingiwe ku nyuguti ibanziriza izina ryabyo.
Icyakora Amerika niyo ikurikiraho kuko ari iyo inama iberamo.
Iyi nama kandi izahurirana no kwizihiza imyaka 80 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe.