Kuri Truth Social, Perezida Donald Trump yanditse amagambo asaba Hamas kurekura abaturage ba Israel bose yatwaye bunyago, akavuga ko Amerika idashaka ko Hamas irekura babiri, batanu cyangwa barindwi ahubwo bose.
Kugeza ubu abaturage ba Israel 20 nibo Hamas igifashe bugwate bakiri bazima.
Trump yanditse ati: “Hamas nibikora, ibintu byose bizagenda neza kandi vuba vuba. Ibintu byose bizahita birangira”.
Icyakora Hamas iracyafite imirambo y’abandi baturage ba Israel yatwaye bapfuye bamwe ibishe abandi bazize izindi mpamvu, abo bose Israel ikaba ishaka ko bataha iwabo.
Abo mu miryango yabo basaba Amerika gukora uko ishoboye abo bose bagataha.
Bagize Ihuriro bise Hostages and Missing Families Forum, risaba ko abatwawe bunyago bose bataha, bakava mu kaga bashyizwemo ubu iminsi ikaba ibaye 700 nk’uko The Jerusalem Post yabyanditse.
Tariki 07, Ukwakira, 2023 nibwo Hamas yagabye igitero kuri Israel gitunguranye kica abaturage 1,200 abandi 250 batwarwa bunyago.
Kwihorera kwa Israel kwatumye havuka intambara ikomeye ku buryo ubu ishaka gufata Gaza yose kugira ngo ibone uko yirukana Hamas aho yaba ikiri hose bityo ikaba yacyura abaturage bayo batwawe bunyago baba bazima cyangwa barapfuye.
Israel na Amerika byemeza ko ibi ari byo byazatuma intambara ihagarara.