Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 December 2025 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Donald Trump mu Biro bye. Ifoto: White House Flickr photos.
SHARE

Mu buryo bweruye, Perezida Donald Trump yagejeje ikirego mu rukiko arega BBC (British Broadcasting Corporation) ko yamusebeje bityo ko igomba kumuha impozamarira ya Miliyari $10.

Avuga ko icyo gisebo cyakomotse mu guhindura ireme ry’imbwirwaruhame yavuze tariki 06, Mutarama, 2021, abo mu kiganiro kitwa Panorama cya BBC bakayihindurira ibika kugira ngo yumvikanishe ko ari we washishikarije abantu kuvogera inyubako Sena ya Amerika ikoreramo bakayangiza.

Abo bantu binjiye muri iyi nyubako yubahwa cyane muri Amerika bita Capitol barayisakiza, bamena imitako iyirimo, bikaba byaravuzwe ko babishishikarijwe na Donald Trump utarishimiye ko yatsinzwe amatora na Joe Biden bari bahanganye.

Mu kirego cye yagejeje mu rukiko rwa Miami, Trump yavuze ko BBC yakoze biriya nkana, ifata ibintu bibiri yavuze ‘bidafite aho biri mu mbwirwaruhame ye’ ibihuza igamije kumvikanisha ko ari we gashozantambara wateye bariya bantu imvururu mu mutwe zatumye bangiza iriya nyubako.

Politico yanditse ko mu kirego cya Trump handitsemo ko kugira ngo ibyo BBC yavuze bishoboke, byaturutse k’uguteranya ibice bitandukanye n’icyo Trump yavugiye mu mbwirwaruhame, ibikora igamije kumusiga icyasha.

Ku banyamategeko be, ngo ibyo ntibyari bupfe kwikora…

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, BBC yasabye imbabazi kubyakorewe mu kiganiro Panorama, ariko ivuga ko bitakwitwa ‘kwandagaza umuntu’ bityo ko itazishyura amafaranga y’impozamarira ajyanye nabyo.

Amafaranga Donald Trump ashaka ari mu byiciro bibiri: hari miliyari $5 z’uko bamubeshyeye bikamutesha agaciro, hakaba n’izindi miliyari $5 z’uko BBC yishe itegeko rigenga imikorere y’ibitangazamakuru bikorera no muri Amerika ryitwa Florida’s Deceptive and Unfair Trade Practices Act.

Si ubwa mbere Donald Trump akurikirana ikinyamakuru mu nkiko kuko yigeze no kubikora kuri CNN, akunze kwita ko ‘ikwiza ibihuha.’

Ikirego yayireze mu mwaka wa 2020 cyavugaga ko yamubeshyeye ko yibye amajwi mu matora gusa cyaje guteshwa agaciro n’urukiko rw’ubujurire.

Yigeze kandi kurega ABC na CBS asaba inkiko ko ibi binyamakuru byacibwa impozamarira ya miliyoni nyinshi z’amadolari ($) ndetse hari n’izindi manza zitaraburanishwa mu mizi Trump yarezemo  The New York Times na The Wall Street Journal.

Hagati aho ariko, nawe araregwa n’abapolisi bakomerekeye muri ya rwaserera yabereye mu nyubako The Capitol, bamurega ko ababakomerekeje bari bamushyigikiye, kandi ko imbwirwaruhame yavuze ari yo yabakongejemo uburakari bwatumye babagirira nabi.

Hari abacamanza bavuga ko nubwo mu mbwirwaruhame ye, hari aho Trump yasabye abantu ‘kugenza make’, yabikoze impitagihe kuko hari abari bamaze gufata uburakari batangiye kugira ibyo bangiza bityo ko kubagarura ku murongo bitari bigishobotse.

Ku byerekeye BBC, abahanga mu mategeko bavuga ko ifite uburyo bwo kwisobanura bw’uko kiriya kiganiro kitigeze cyerekanirwa muri Amerika kandi mu buryo ubwo ari bwo bwose ari yo ibigizemo uruhare.

Abo ku ruhande rwa Trump bemeza ko ibyo BBC yitwaza bidafite ishingiro kuko hari ibinyamakuru bibiri bikorera kuri murandasi byashyizeho uburyo abantu bashoboraga kureba icyo kiganiro bakoresheje ikoranabuhanga ritahura ibihishwe ryitwa Virtual Private Network, VPN.

Ikindi ni uko hari amashusho amwe namwe iki kigo kivugwaho ko cyafatiye muri Leta ya Florida aho abo bantu bigaragambirizaga, arimo ayerekanaga ibyaberaga hafi y’urugo rwa Trump rwitwa Mar-a-Lago ruri ahitwa Palm Beach.

Ingingo y’indi bavuga ko iy’uko BBC ifite ibiro muri Miami ahitwa Coral Gables.

TAGGED:AmerikaBBCCNNfeaturedIbiroIkiregoItangazamakuruKumusebya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…
Next Article Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Babiri Baguye Mu Mpanuka Yabereye Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Miliyari Frw 6.7, Imwe Iyiha Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?