Mu buryo bweruye, Perezida Donald Trump yagejeje ikirego mu rukiko arega BBC (British Broadcasting Corporation) ko yamusebeje bityo ko igomba kumuha impozamarira ya Miliyari $10.
Avuga ko icyo gisebo cyakomotse mu guhindura ireme ry’imbwirwaruhame yavuze tariki 06, Mutarama, 2021, abo mu kiganiro kitwa Panorama cya BBC bakayihindurira ibika kugira ngo yumvikanishe ko ari we washishikarije abantu kuvogera inyubako Sena ya Amerika ikoreramo bakayangiza.
Abo bantu binjiye muri iyi nyubako yubahwa cyane muri Amerika bita Capitol barayisakiza, bamena imitako iyirimo, bikaba byaravuzwe ko babishishikarijwe na Donald Trump utarishimiye ko yatsinzwe amatora na Joe Biden bari bahanganye.
Mu kirego cye yagejeje mu rukiko rwa Miami, Trump yavuze ko BBC yakoze biriya nkana, ifata ibintu bibiri yavuze ‘bidafite aho biri mu mbwirwaruhame ye’ ibihuza igamije kumvikanisha ko ari we gashozantambara wateye bariya bantu imvururu mu mutwe zatumye bangiza iriya nyubako.
Politico yanditse ko mu kirego cya Trump handitsemo ko kugira ngo ibyo BBC yavuze bishoboke, byaturutse k’uguteranya ibice bitandukanye n’icyo Trump yavugiye mu mbwirwaruhame, ibikora igamije kumusiga icyasha.
Ku banyamategeko be, ngo ibyo ntibyari bupfe kwikora…
Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, BBC yasabye imbabazi kubyakorewe mu kiganiro Panorama, ariko ivuga ko bitakwitwa ‘kwandagaza umuntu’ bityo ko itazishyura amafaranga y’impozamarira ajyanye nabyo.
Amafaranga Donald Trump ashaka ari mu byiciro bibiri: hari miliyari $5 z’uko bamubeshyeye bikamutesha agaciro, hakaba n’izindi miliyari $5 z’uko BBC yishe itegeko rigenga imikorere y’ibitangazamakuru bikorera no muri Amerika ryitwa Florida’s Deceptive and Unfair Trade Practices Act.
Si ubwa mbere Donald Trump akurikirana ikinyamakuru mu nkiko kuko yigeze no kubikora kuri CNN, akunze kwita ko ‘ikwiza ibihuha.’
Ikirego yayireze mu mwaka wa 2020 cyavugaga ko yamubeshyeye ko yibye amajwi mu matora gusa cyaje guteshwa agaciro n’urukiko rw’ubujurire.
Yigeze kandi kurega ABC na CBS asaba inkiko ko ibi binyamakuru byacibwa impozamarira ya miliyoni nyinshi z’amadolari ($) ndetse hari n’izindi manza zitaraburanishwa mu mizi Trump yarezemo The New York Times na The Wall Street Journal.
Hagati aho ariko, nawe araregwa n’abapolisi bakomerekeye muri ya rwaserera yabereye mu nyubako The Capitol, bamurega ko ababakomerekeje bari bamushyigikiye, kandi ko imbwirwaruhame yavuze ari yo yabakongejemo uburakari bwatumye babagirira nabi.
Hari abacamanza bavuga ko nubwo mu mbwirwaruhame ye, hari aho Trump yasabye abantu ‘kugenza make’, yabikoze impitagihe kuko hari abari bamaze gufata uburakari batangiye kugira ibyo bangiza bityo ko kubagarura ku murongo bitari bigishobotse.
Ku byerekeye BBC, abahanga mu mategeko bavuga ko ifite uburyo bwo kwisobanura bw’uko kiriya kiganiro kitigeze cyerekanirwa muri Amerika kandi mu buryo ubwo ari bwo bwose ari yo ibigizemo uruhare.
Abo ku ruhande rwa Trump bemeza ko ibyo BBC yitwaza bidafite ishingiro kuko hari ibinyamakuru bibiri bikorera kuri murandasi byashyizeho uburyo abantu bashoboraga kureba icyo kiganiro bakoresheje ikoranabuhanga ritahura ibihishwe ryitwa Virtual Private Network, VPN.
Ikindi ni uko hari amashusho amwe namwe iki kigo kivugwaho ko cyafatiye muri Leta ya Florida aho abo bantu bigaragambirizaga, arimo ayerekanaga ibyaberaga hafi y’urugo rwa Trump rwitwa Mar-a-Lago ruri ahitwa Palm Beach.
Ingingo y’indi bavuga ko iy’uko BBC ifite ibiro muri Miami ahitwa Coral Gables.


