Trump Yiyemeje Kuzazonga Ubushinwa Mu By’Ubucuruzi

Perezida wa Amerika watowe Donald Trump yatangaje ko natorwa azashyiraho imisoro iri hejuru ku Bushinwa, kuri Mexique no kuri Canada.

Yemeza ko ibyo biri mu bya mbere azakora akigera mu Biro.

Trump avuga ko azakora biriya mu rwego rwo guca intege abinjiza muri Amerika ibintu bitujuje ubuziranange byinshi kandi bihendutse.

Ku Trump, iyo ni politiki izafasha mu gukumira abaza muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, bikazarinda ko igihugu cye gihinduka akajagari k’abagizi ba nabi n’abandi bacuruzi badakurikiza amategeko mpuzamahanga.

- Kwmamaza -

Perezida wa Amerika watowe avuga ko ubwo azaba atangiye imirimo, azasinya itegeko bita ‘executive order’ rizamura imisoro ku kigero cya 25% by’ibituruka mu Bushinwa, muri Canada no muri Mexico.

Trump azatangira imirimo ye taliki 20, Mutarama, 2025.

Mu buryo bw’umwihariko, Donald Trump avuga ko azongera umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa ku kigero cya 10% kugeza ubwo buzahagarika kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge bita fentanyl.

Fentanyl ni umuti ufatwa nk’ikiyobyabwenge ukoreshwa mu kugabanya ububabare ku rwego rwikubye inshuro 100 ubushobozi bw’umuti bita morphin usanzwe ukoreshwa mu kuvura abarwaye indwara zibabaza kandi zidakira.

Ni ubuvuzi bita palliative care, ahanini buhabwa abarwaye cancers.

Ubwo Trump azaba atangiye gushyira mu bikorwa iyo politiki y’ubucuruzi, bizamuteranya n’ibihugu bitatu  bya mbere mu byo Amerika ikorana nabyo ubucuruzi.

BBC yanditse ko iyo micururize y’Amerika izatuma ubuzima bukomeza kugora Abanyamerika kuko bizajyanirana no kuzamura umusoro.

Ikindi abantu bakwiye kumenya ni uko Amerika ari cyo gihugu cya mbere ku isi kigurira ibindi byose ibyo cyohereza hanze kandi 40% by’ibyo itumiza ibivana mu Bushinwa, muri Mexique no muri Canada, bikagira agaciro ka miliyari $3,2 ni ukuvuga miliyari £2.6.

Ubushinwa bwo buvuga ko kubukumira ku isoko ry’Amerika ntawe uzabyungukiramo cyane cyane ko buvuga ko bwashyizeho uburyo bwo gukumira ko kiriya kiyobyabwenge gikomeza kugurishwa haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Minisitiri w’Intebe wa Canada witwa Justin Trudeau aherutse kuganira na Trump kandi hari ikinyamakuru cyo muri Canada kivuga ko bagaranye ‘ibiganiro byiza’.

Minisitiri w’ubucuruzi wa Mexique nawe avuga ko igihugu cye gikorana neza n’Amerika, akemeza ko politiki y’Amerika ya Donald Trump izatuma ubucuruzi ku rwego rw’isi buhungabana.

Uyu mugabo aherutse kwandika ku rubuga nkoranyambaga( yashinze) yitwa Truth Social ko ubucuruzi hagati y’igihugu cye n’Ubushinwa, Mexique na Canada buzakomeza uko yabigennye kugeza igihe bigabanyirije ibiyobyabwenge byinjira yo.

Umuvugizi wa Ambasade y’Ubushinwa i Washington yabwiye BBC ko abavuga ko Ubushinwa bworohereza abacuruza kiriya kiyobyabwenge kukinjiza muri Amerika bibeshya cyane.

Ati: “Ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu bugamije inyungu rusange kandi nta ruhande na rumwe rwakungukira mu ntambara y’ubukungu yakwaduka hagati yacu”.

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwari bwarasabye Ubushinwa ko bwaca intege abakora fentanyl kuko ari ikiyobyabwenge kishe Abanyamerika 75,000 mu mwaka ushize.

Trump we ubwo yiyamamazaga, yavuze ko nibiba ngombwa azazamura imisoro y’ibicuruzwa biva mu Bushinwa ku kigero cya 100%, igihe cyose azabonera ko ari ngombwa.

Ku byerekeye Mexique, imibare yerekana ko mu mwaka wa 2023 ibicuruzwa byaturutse yo bingana na 80% byoherejwe muri Amerika mu gihe 75% by’ibyo Canada ikora yabyohereje muri Amerika.

Ku rundi ruhande, Amerika ivana mu Bushinwa ibingana na 15% by’ibyo itumiza hanze.

Umusoro ku bicuruzwa biva hanze uba uvuze ko nk’imodoka iturutse  muri Amerika ifite agaciro ka  $50,000, iba iri bwongererwe umusoro ungana na 25% ni ukuvuga  $12,500, ku modoka imwe.

Ubutegetsi bwa Amerika buvuga ko kungera umusoro ku bituruka hanze bizatuma bigabanuka bityo ibikorerwa imbere bigurwe ku bwinshi byiyongere kandi akazi kaboneke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version