Rwanda: Abikorera Barashaka Gufasha Guverinoma Kubaka Gari Ya Moshi

Aimable Kimenyi

Abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda baherutse gutangaza ko bazatanga umusanzu ufatika mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi u Rwanda ruteganya kubaka ku bufatanye n’Ubushinwa.

Ni umushinga uzaba ufite ingengo y’imari ya Miliyari $1,5, ukazubakwa ndetse ku bufatanye na Tanzania kuko ari yo izubaka igice cyayo kirekire.

Tanzania yo izatanga Miliyari $2,5.

Umujyanama muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda witwa Gao Zhiqiang we yavuze ko Ubushinwa bwakwishimira gukorana n’u Rwanda ariko ikibazo ari imiterere igoye y’ubutaka bw’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Hari taliki 10, Nzeri, 2024 ubwo yagiraga ati: “Ni umushinga mugari cyane; ni ikintu kinini ku bihugu bidakora ku nyanja nk’u Rwanda. Bisaba ibintu byinshi ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa  ku gice cy’u Rwanda bitewe by’umwihariko n’imiterere y’igihugu. Byatwara amafaranga menshi cyane kugira ngo wubake umuhanda wa gari ya moshi uvuye mu bindi bice kugera mu Rwanda ndetse n’imbere mu gihugu ubwaho”.

Umwe mu bashoramari mu Rwanda witwa Kimenyi Aimable akaba na Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yagaragaje ko biteguye ‘gutanga umusanzu’ mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi mu rwego rwo kugira ngo ubwikorezi bw’ibicuruzwa byabo bworohe.

Kimenyi avuga ko burya nta kidashoboka, akagaragaza ko niba hari ibiganiro hagati y’ibihugu birebwa n’iki kibazo haba hari icyizere ko ibintu bishoboka.

Yemeza ko abikorera biteguye gutanga umusanzu wabo n’iyo waba “idolari rimwe” kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Kuri we, uriya mushinga uzafasha mu kuzamura ishoramari n’ubucuruzi kuko gutumiza ibicuruzwa hanze bizoroha.

Ati: “Uvuze ngo ikintu kirahenze, uba ugiye ku ruhande rumwe. Ibi biganiro rero mwabonye aha ngaha, bigiye kujya muri icyo gikorwa, ntibyongere kuba gusa ngo ‘Guverinoma y’u Rwanda, Guverinoma y’u Bushinwa bagiye gusinyana amasezerano’, bahite bajya kubaka.”

Kuba ari abacuruzi bazatumiza ibicuruzwa bikabageraho bije na gari ya moshi, Kimenyi asanga ari impamvu yumvikana yagombye gutuma abakorera ku giti bagira uruhare mu iyubakwa rya kiriya gikorwaremezo.

Ati: “Twebwe nk’abacuruzi bo mu Rwanda ni twebwe tuzatwara ibintu muri iyo gari ya moshi, abacuruzi bo mu Bushinwa ni bo bazatwoherereza ibyo bicuruzwa. None se niba ari iyo mbogamizi itubuza, kuki tutakwicarana hamwe ngo tubikorere hamwe? Ibyo ni byo twasobanuriye abayobozi bo mu Bushinwa ko bakwiye kureba ukundi babigenza bakagendera kuri icyo kintu cy’ubudasa bw’Abanyarwanda n’ubunararibonye bw’Abashinwa”.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53.

Muri Nzeri 2024, ishoramari Abashinwa bashoye mu Rwanda ryageze kugera ku gaciro ka miliyari $1,2.

Abanyarwanda na bo bagurisha mu Bushinwa ibicuruzwa bitandukanye birimo ikawa n’icyayi, ugereranyije no mu mwaka 2022, agaciro k’ibyo Abashinwa baguze mu Rwanda mu mwaka wa 2023 kiyongereyeho 86%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version