Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Aragenzwa N’Iki Muri Uganda?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Tshisekedi Aragenzwa N’Iki Muri Uganda?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2024 3:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gutoza ingabo za DRC, imihanda ihuza Uganda na DRC, gukomeza kurwanya ADF, intambara na M23… biri mu byo umuntu yavuga ko byajyanye Perezida Felix Tshisekedi muri Uganda ngo abiganireho na mugenzi we Yoweri Museveni.

Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo Tshisekedi yageze i Kampala ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo za Uganda witwa Jacob Marksons Oboth.

Mu myaka nk’ine ishize Uganda yagiranye amasezerano na DRC yo kubaka imihanda izahuza ibihugu byombi kugira ngo ubuhahirane bukomeze.

Icyo gihe hari muri Gicurasi, 2021 ubwo Museveni yaganiraga n’intumwa za Tshisekedi kuri iyi mikoranire.

Yari amasezerano y’ubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi  n’ibijyanye no kurinda umutekano.

Mu kurinda uwo mutekano, Uganda yari iherutse kohereza ingabo muri DRC ngo zikumire ko abubaka iyo mihanda basagarirwa n’abarwanyi ba ADF bamaze imyaka myinshi barazengereje Uganda.

Icyo gihe gusinya byabereye Entebbe ku ngoro ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari nawe wungirije Minisitiri w’Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Museveni, icyo gihe yavuze ko impamvu ariwe ubwe wayisinyiye ari uko nta Guverinoma yari iriho.

Perezida Felix Tshisekedi yaboneyeho kubwira mugenzi we wa Uganda-abinyujije kuri Lutundula- ko yizeye cyane ubufasha bwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Uganda zigize icyo bise Operation Shujja zimaze hafi imyaka ine muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirwanya ADF.

Major General Kayaanja Muhanga  niwe wagiye uziyoboye ku nshuro ya mbere.

Gusa izo nyeshyamba ntiziracika intege kuko zikomeje urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Gutoza ingabo za DRC nabyo bashobora kubiganiraho…

Amakuru avuga ko mu byo Uganda iza kuganira na Repubulika ya Demukarasi ya Congo harimo n’uko ingabo za DRC zazajya zitozwa nayo.

Ni amakuru avuga ko iyo myitozo ishobora kujya imara byibura amezi atandatu.

Ushingiye ku ngingo zavuzwe haruguru wakwemeza ko Uganda ifitanye umubano ukomeye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ubwo iki gihugu cyashije kenshi ubutegetsi bw’i Kampala kuba inyuma ya M23.

Kuba Perezida Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’ingabo za Uganda bivuze ko iby’ingenzi biganirwaho bifitanye isano n’umutekano n’intambara.

Umukozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika ya Uganda witwa Nelson Bwire Kapo niwe watangaje kuri X iby’uruzinduko rwa Tshisekedi muri Uganda.

DRC President Felix Tshisekedi is an expected visitor at State House Entebbe this afternoon. pic.twitter.com/DB7iGryzuh

— Nelson Bwire kapo (@NellyKapo) October 30, 2024

Bwire ashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga za Perezidansi ya Uganda.

Nelson Bwire Kapo
TAGGED:ADFCongofeaturedIntambaraMuseveniPerezidaUgandaUruzinduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gitifu Aravugwaho Kweguzwa Kuko Guverineri Yabuze Abaturage Mu Nama
Next Article Rwamucyo Yakatiwe Gufungwa Imyaka 27 Biteza Imidugararo Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?