Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bigenda Bite Ngo Ikirere Gishyuhe Gihindure N’Imikorere?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeUbumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Bite Ngo Ikirere Gishyuhe Gihindure N’Imikorere?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2024 4:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Isi niwo mubumbe wonyine uriho ubuzima. Icyakora abantu bari kuwutwika babishaka
SHARE

Kuva isi yabaho( bavuga ko hashinze imyaka miliyoni 485) ntiyigeze igira ubushyuhe nk’ubwo ifite muri iki gihe. Ndetse abahanga bavuga ko mu myaka yose imaze, umwaka wa 2023 ari wo yashyushye kurusha indi.

Abo bahanga bavuga ko kuva inganda zatangira kubaho ku isi mucyo bise Révolution Industrielle ubushyuhe bw’isi bumaze kuzamukaho degree celsius 1.

Ubyumvise wavuga ko atari ubushyuhe bwinshi ariko abahanga bo siko babibona!

Bemeza ko ubwo ari ubushyuhe bwinshi kuko nubwo ari degree Celsius imwe, yatumye imigwire y’imvura ihinduka, ahari hasanzwe hahehereye harakakara kugeza n’ubwo hahindutse ubutayu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amazi y’inyanja yarazamutse bitewe nuko ibibuye by’urubura biba ku mpera z’isi byayenze, amazi ashokera mu Nyanja bituma yiyongera cyane.

Igiteye abahanga inkeke ni uko umwaka wa 2023 ari wo wagaragayemo ubushyuhe bukabije kurusha indi 10 yawubanjirije.

Ni ikimenyetso cy’uko indi izawukurikira ‘ishobora’ kuzashyuha kurushaho.

Mu mvugo y’abahanga mu bumenyi bw’ikirere hakunze kugarukwaho imvugo ebyiri bamwe bitiranya: Imihagurikire y’ibihe no gushyuha kw’ikirere.

Gushyuha kw’ikirere niko kwateye imihindagurikire y’ibihe.

- Advertisement -

Nicyo gisobanuro cyabyo mu magambo avunaguye.

Aho inganda zitangiriye kwiyongera ku isi, zatumye imyuka yiganjemo ikinyabutabire cya Carbon Dioxide ijya mu kirere ku bwinshi, bigira ingaruka.

Izo ngaruka zirimo gutuma imigwire y’imvura ihinduka, hamwe ikagwa ari nyinshi cyane mu gihe ahandi ari ntayo mu buryo bugaragara.

Kubera ko imvura iba yabuze, bituma hakakara hagahinduka ubutayu, inyamaswa zikahahunga, ibiti birahacika, amazi agakama, ibyinshi mu byahoze bihaba bigahinduka.

Si ubutayu gusa bwahadutse ahubwo, ku rundi ruhande, hari ibice byibasiwe n’imvura nyinshi bitera imyuzure, inkangu ndetse naza serwakira za karundura zisiga zishegesha benshi.

Iherutse muri Amerika ni iyiswe Milton yashegeshe abo muri Leta ya Florida muri Amerika.

Bigenda bite ngo ikirere gishyuhe?

Iyo imyotsi yuzuyemo ibinyabutabire bya carbon n’ibindi iyo bigiye mu kirere bihindura imikorere y’imyuka yari isanzwe ikirimo, bigatuma imirasire isanzwe igera ku isi yiyongera mu bwinshi no mu bukana.

Ubushyuhe akenshi buva ku ngingo y’uko ikirere kiba cyuzuyemo ibyo byuka bishyushye bigatuma bidakwira henshi mu kirere ahubwo bikurundira hejuru y’isi bigatuma ishyuha cyane.

Ushatse wabigereranya n’umuntu wicaye munsi y’itara rishyushye  mu cyumba kitarimo amahumbezi ahagije!

Ubwo bushyuhe rero nibwo butuma imikorere y’uburyo ibihe bisanzwe biranga isi ihindagurika, impeshyi ikaba ndende ndetse n’itumba rikaba rito ariko ririmo imvura nyinshi cyane kandi [byombi] bironona.

Carbon dioxide ni icyo kinyabutabire abahanga bashinja kuba intandaro y’uru rusobe rw’ibibazo.

Uyu mwuka ukomoka ku bikomoka kuri petelori, gazi n’amakara bacukura mu kuzimu bakayatwika ngo avemo ibintu bikoresha imashini zimwe na zimwe.

Indi mpamvu abahanga bemeza ko itera gushyuha kw’ikirere ni ugutema amashyamba abantu bashaka imbaho, amasambu n’urwuri.

Methane nayo ni gazi bashyira mu majwi mu guteza icyo kibazo kuko ibifitemo uruhare rungana na 16% by’ibyuka byose butuma ikirere gishyuha.

Twababwiye ko ibyo byose bigira ingaruka zirimo imihindagurikire y’imikoranire mu binyabutabire bigize imiyaga bigatuma isi ishyuha kandi n’imiyaga yari isanzwe ikorana neza igahinduka za sekwakira za kabutindi zikukumba byose.

Muri uko gukukumba byose, izo sekwakira zizana ibicu birimo imvura karundura itera imyuzure ikomeye.

Aho bitagenze bityo, haba imiyaga yumagaye ituma ikirere kitabonekamo imvura bigatuma ubutaka bw’aho hantu buba ubutayu gahoro gahoro.

Iyo hatabayeho gutabara ngo ibyo bice biterweho ibiti byihanganira ubushyuhe( nk’uko byagenze mu Bugesera) aho hantu haratinda hakazaba ubutayu.

Ibyo byose bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima( inyamaswa, abantu, n’ibimera) ku buryo bimwe biri hafi gucika ku isi.

Izindi nazo ziri mu nzira yo gucika burundu.

Amashyamba manini hirya no hino ku isi nayo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko yagezweho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abantu, mu buhanga bwabo, bari gukora uko bashoboye ngo bahagarike ingaruka z’uko gushyuha.

Babikora banyuze mu gutera ibiti aho byacitse, gukora ikoranabuhanga ritwara ibinyabiziga n’indege hadakoreshejwe ibikomoka kuri petelori ndetse no kureba uko ibinyabuzima byari biri gucika ku isi byasigasirwa.

Ni umuhati bashyiraho ariko utazabura guhura na birantega kubera inyota y’ifaranga ituma inyungu z’ubukungu n’ubucuruzi zimirizwa imbere kurusha kurinda umugabane rukumbi inyokomuntu ituye ho ari wo ISI.

TAGGED:AbahangafeaturedIkirereIngarukaUbushyuhe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bwa Mbere Mu Rwanda Ingurube Yabwaguye Ibyana 22
Next Article Amavubi Yijajaye Atsinda Benin
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?