Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2025 5:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa DRC Félix Antoine Tshisekedi yavuze ko igihugu cye gikwiye kwemererwa kujya mu Kanama Ka UN gashinzwe amahoro ku isi kuko ari igihugu gifite ijambo muri Afurika.

Arashaka ko igihugu cye kijya muri uwo mwanya mu gihe cy’umwaka wa 2026/2027.

Avuga ko igihugu cye gifite inshingano zo guhagararira Afurika muri kariya Kanama kuko ari igihugu cyaciye mu bibazo bitandukanye by’umutekano bityo ko kizi akamaro ko gutekana.

Perezida wa DRC avuga ko igihugu cye cyemerewe kuba umwe mu bagize uriya muryango cyageza ku bandi uko ibibazo bya Afurika bihagaze n’uko byakemurwa.

Ati: “Kuri DRC, bizaba uburyo bwiza bwo kugeza ku isi ibibazo Afurika yacu ifite. Turagira ngo isi ibone ko DRC ije kuba umufatanyabikorwa mu guha Afurika umutekano urambye ikeneye”.

Mu kuvuga ibyo igihugu cye gifite byatuma gihagararira ibindi, yavuze ko birimo kuba ari kigari, kikagira urubyiruko rwize kandi rushoboye, kandi kikagira ahantu hatoshye haha isi umwuka mwiza binyuze mu mashyamba magari gifite.

Ibyo – nk’uko abivuga- byiyongeraho amabuye y’agaciro akanewe mu nganda z’ubu nka cobalt, cuivre, coltan, lithium, germanium n’ayandi.

Ku rundi ruhande, igihugu cye kiri muri bike ku isi bimaze igihe kirekire mu ntambara yibasiye Uburasirazuba bwacyo bitewe n’imitwe y’abarwanyi ihamaze igihe ica ibintu.

Kugeza ubu, hari gukorwa ibishoboka ngo haboneke amahoro binyuze mu biganiro by’ububanyi n’amahanga.

TAGGED:AgaciroAkanamaAmabuyeAmahorofeaturedTshisekediUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 
Next Article Ingabo Z’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iza Misiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?