Perezida wa DRC Félix Antoine Tshisekedi yavuze ko igihugu cye gikwiye kwemererwa kujya mu Kanama Ka UN gashinzwe amahoro ku isi kuko ari igihugu gifite ijambo muri Afurika.
Arashaka ko igihugu cye kijya muri uwo mwanya mu gihe cy’umwaka wa 2026/2027.
Avuga ko igihugu cye gifite inshingano zo guhagararira Afurika muri kariya Kanama kuko ari igihugu cyaciye mu bibazo bitandukanye by’umutekano bityo ko kizi akamaro ko gutekana.
Perezida wa DRC avuga ko igihugu cye cyemerewe kuba umwe mu bagize uriya muryango cyageza ku bandi uko ibibazo bya Afurika bihagaze n’uko byakemurwa.
Ati: “Kuri DRC, bizaba uburyo bwiza bwo kugeza ku isi ibibazo Afurika yacu ifite. Turagira ngo isi ibone ko DRC ije kuba umufatanyabikorwa mu guha Afurika umutekano urambye ikeneye”.
Mu kuvuga ibyo igihugu cye gifite byatuma gihagararira ibindi, yavuze ko birimo kuba ari kigari, kikagira urubyiruko rwize kandi rushoboye, kandi kikagira ahantu hatoshye haha isi umwuka mwiza binyuze mu mashyamba magari gifite.
Ibyo – nk’uko abivuga- byiyongeraho amabuye y’agaciro akanewe mu nganda z’ubu nka cobalt, cuivre, coltan, lithium, germanium n’ayandi.
Ku rundi ruhande, igihugu cye kiri muri bike ku isi bimaze igihe kirekire mu ntambara yibasiye Uburasirazuba bwacyo bitewe n’imitwe y’abarwanyi ihamaze igihe ica ibintu.
Kugeza ubu, hari gukorwa ibishoboka ngo haboneke amahoro binyuze mu biganiro by’ububanyi n’amahanga.