Kuri uyu wa Mbere taliki 29 no kuri uyu wa Kabiri Felix Tshisekedi araba ari i Paris mu Bufaransa aho ajyanywe no gusaba Emmanuel Macron gufatira u Rwanda ibihano ngo kuko rukomeje gufasha M23.
Indi ngingo Jeune Afrique yanditse ko imujyanye ni iyo kongera imikoranire y’ubukungu hagati y’igihugu cye n’Ubufaransa.
Ubwo Emmanuel Macron yaherukaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hashize umwaka, yahagiriye ikiganiro yagejeje ku banyamakuru ari kumwe na mugenzi we Felix Tshisekedi.
Icyo gihe yatangaje uko yabonaga ibintu, avuga ko ikibazo cya M23 ndetse n’ibindi bitagenda muri DRC ari ikibazo kigomba gukemurwa mbere na mbere n’ubuyobozi bwa DRC aho kurebera ahandi.
Kugeza ubu, umuti utangwa ni uw’ibiganiro hagati ya M23 na Kinshasa kugira ngo ibitagenda neza bikemurwe, impande zombi zumvikane ku muti urambye watangwa.
Ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya nibyo bitangwa nk’uburyo bwo kugarura amahoro.
Uruhande rwa DRC rwo si uko rubyumva kuko ruvuga ko abahuza bahengamiye kuri M23, iyo ikaba ari nayo mpamvu habayeho kwitabaza umuryango wa SADC ngo uzane ingabo zo guhangamura M23 uretse ko nabyo bisa n’ibiri kugorana.
Ifoto y’ikigereranyo: Tshisekedi ubwo yari agiye mu Budage