Tshisekedi Yasabye Guverinoma Nshya Gukemura Bwangu Ibibazo By’Abaturage

Mu nama y’Abaminisitiri yakoresheje bwa mbere nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya iyobowe na Madamu Suminwa, Perezida Tshisekedi yabasabye gukora uko bashoboye ibibazo by’abaturage bigakemuka.

Yabasabye kureka ibyo batumvikanaho birimo imirongo itandukanye ya Politiki n’imyizerere ya kidini itandukanye ahubwo bakitabira imirimo ibareba, hagamijwe inyungu rusange z’abaturage.

Muri iyo nama yagize ati: “ Muri hano kandi mumaze kurahira. Muri hano kubwa Repubulika bityo rero ntimukwiye gukomeza kwizirika kubyo mutumvikanaho birimo imirongo ya Politiki cyangwa amadini ahubwo mukwiye guhuza imbaraga mu nyungu z’abaturage bacu”.

Ku byerekeye umutekano, Perezida Tshisekedi yabasabye kuzakoresha uburyo bwose bazabona bakabwira amahanga n’abandi bafatanyabikorwa ba DRC ko u Rwanda ari ryo nyirabayazana w’ibibazo bya Kinshasa.

Yanabasabye kuzakomeza gukora uko bashoboye kugira ngo Uburasirazuba bwa DRC bugire amahoro kandi arambye.

Perezida Tshisekedi yabasabye kuzakoresha uburyo bwose bafite bakita ku bibazo by’abaturage birimo n’iby’imibereho yabo imeze nabi.

Yaboneyeho kubibutsa ko igihe kizajya kigera bagakorerwa isuzuma kugira ngo harebwe aho bageze besa imihigo.

Perezida Tshisekedi asaba abamufasha kuyobora DRC kurangwa n’umutuzo n’uburyo buboneye mu gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe, buri wese akirinda kuvangira undi, kuranzika ibintu no gusopanyiriza abandi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version