Perezida Kagame Araganira N’Abajyanama B’Ubuzima

Mu masaha make ari imbere, Perezida Paul Kagame waraye wemejwe bidasubirwaho ko azahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu, araganira n’abajyanama b’ubuzima bahagarariye abandi bose mu Rwanda.

Abari muri BK Arena ni abantu 8,000.

Imodoka zo mu bwoko bwa coasters nyinshi zazindutse zizana aba bagabo n’abagore muri BK Arena aho bari buganirire na Paul Kagame mu masaha make ari imbere.

Bambaye imipira y’ubururu iriho amagambo agaragaza urwego bakorera.

Mu modoka bajemo baje baririmba indirimbo zijyanye na Politiki y’u Rwanda yo ‘kuzarwubaka bakarugira paradizo’.

Abandi baririmbaga ko ‘ibidakwiriye’ nibabibona bazabivuga kuko ntawasenya u Rwanda bareba.

Ni indirimbo zumvikanisha ko bashima ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize rubohowe.

Urwego rw’Abajyanama b’ubuzima rushimirwa uruhare rwagize mu gufasha abaturage kwivuza batararemba.

Abarugize banahuguwe uko bavura abarwaye indwara umuntu yakwita ko zoroheje nk’inkorora, gutanga imiti ku bana bato batararemba, gusuzuma ababyeyi no gukomeza kubaha ubujyanama bwo kumenya uko bategura indyo yuzuye, isuku n’isukura no kwirinda ibyabahungabanya mu mutwe.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya gutangira guha abajyanama b’ubuzima ubumenyi bwisumbuye mu gusuzuma indwara zitandura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana  icyo gihe yatangaje ko umubare w’abantu barwaye indwara zitandura wiyongera nubwo hari ingamba zafashwe mu kuzikumira.

Imwe mu ngamba avuga ko igaragarara muri uko kuzikumira ni uko abantu babwiwe akamaro ko kuzipimisha kandi batangiye kubikurikiza.

Izo ndwara zitandura ni Cancer, indwara y’umutima, iz’umuvuduko w’amaraso na diyabete.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa bongererwa ubushobozi bwo gupima izo ndwara zitandura.

Ubusanzwe mu Mudugudu haba abajyanama b’ubuzima bane, buri wese akita ku ndwara itandukanye n’iya mugenzi we.

Haba uwita kuri malaria, uwita ku buzima bw’imyororokere, umusonga, impiswi ndetse hakaba n’abandi bita ku isuku no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima.

Mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’ubuzima, yatangaje ko hari gahunda y’uko abajyanama b’ubuzima baba abantu bakiri bato, bashobora guhugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga bakabyumva vuba kandi bakaba ari abantu bataremerewe cyane n’inshingano zaba iz’umuryango cyangwa izindi.

Muri iyi politiki harimo ko abajyanama b’ubuzima bacyuye igihe bagomba kwitabwaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Muri uko kwitabwaho, nabo bazakomeza guha bagenzi babo bakiri bato kandi bakiri mu nshingano inama z’uburyo ibintu bikorwa kandi ikindi kirimo ni uko nabo bagombaga gukomeza kubona inyungu ku migabane basanzwe bafite muri koperative zabo kubera ko bazahabwa izina ry’abajyanama b’icyubahiro.

Mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima babarirwa mu bihumbi mirongo…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version