Tshisekedi Yatumije Inama Y’Abaminisitiri ‘Idasanzwe’

Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kandi biravugwa ko ashobora kugira bamwe akura mu mirimo ndetse agahindura n’abagize ubuyobozi bw’ingabo za kiriya gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Patrick Muyaya avuga ko itangazo ry’ibyavuye muri iriya nama bitangazwa mu masaha akuze yo kuri uyu wa Gatanu.

Ni inama  idasanzwe ibaye  mu gihe hari intambara mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu kandi ihuje abarwanyi ba M23 bari kotsa igitutu ingabo za Repubila ya Demukarasi ya Congo.

Perezida Tshisekedi mu nama n’Abaminisitiri yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ibaye kandi nta gihe kinini gishize habaye inama yahuje Perezida Tshisekedi na mugenzi uyobora u Rwanda, Paul Kagame yigaga ku ngingo zifite aho zihuriye n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri kiriya gihugu yahaye abanyamakuru ikiganiro ababwira ko kuba M23 ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye, ari ikimenyetso cy’uko idashaka ko hari ibigerwaho mu kugarura amahoro muri kiriya gice.

Lutundula yavuze ko Abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano arimo ingingo z’uburyo intambara yagarara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko mugenzi  we ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabihakanye.

Dr Vincent Biruta kuri Twitter yavuze ko ibyo guhagarika imirwano bitegeze bishyirwa mu myanzuro cyangwa amasezerano bagiranye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version