U Bwongereza Bwashimiye Uwari Ushinzwe Itsinda Ryateguye CHOGM 2022

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Amb Omar Daair yagejeje impano kuri Madamu Clementine Mukeka usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda amushimira uko itsinda rigari ry’abantu bateguye kandi bagakurikirana uko ishyirwa mu bikorwa rya CHOGM ryagenze.

Clementine Mukeka niwe wari ukuriye task force yakurikiranaga uko imyiteguro ya CHOGM 2022 yabereye mu Rwanda yagenze.

Iriya nama y’Abakuru b’ibihugu n’Abakuru ba za Guverinoma yabereye i Kigali yagenze neza k’uburyo hari bamwe bavuze ko nta yindi babonye yari iteguye neza kuyirusha.

- Advertisement -

Kuri Twitter, Ambasaderi Daair yagize ati: “CHOGM yasabye imbaraga nyinshi.Umuntu umwe wakoze byinshi muri ibi byose cyane cyane mu gushyira ku murongo itsinda ryayiteguye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Madamu Mukeka Clem”

Daair yagejeje kuri Clementine Mukeka igitabo kitwa Platinum Jubilee Cookbook mu rwego rwo kumushimira ko yabyitwayemo neza kandi bigatuma iriya nama igera ku ntego zayo.

Ijambo ry’ibanze ryanditswe n’igikomangoma Charles n’umugore we Camilla
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version