Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavugiye i New York ko iyo u Rwanda ruvuga ko rwacyuye ingabo zarwo ziba mu gihugu cye, biba atari byo.
Yabibwiye abanyamakuru baje mu kiganiro yabahaye kuri uyu wa Mbere aho yagiye kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma baje mu Nteko rusange ya UN.
Jeune Afrique yanditse ko Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko ibyo u Rwanda rukora ari uburyo bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rwagiranye na DRC yasinyiwe muri Amerika muri Nyakanga, 2025.
Isubira mu byo yavuze, Jeune Afrique yanditse iti: “ Ibintu ntabwo bimeze neza cyane mu gihugu cyanjye. Mu by’ukuri, nta ntambwe igaragara iraterwa.”
We avuga ko igihugu cye gishaka amahoro.
Ku rundi ruhande, ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo birakomeje i Doha mu Murwa mukuru wa Qatar.
Félix Tshisekedi yibajije niba abahuza ari bo Amerika na Qatar bazakomeza kwihanganira ko ibintu biri kugenda biguru ntege, akavuga ko bakwiye kugira icyo bakora mu rwego rwo kwihutisha ko amahoro agerwaho, ibikubiye mu masezerano bigakurikizwa uko byakabaye.
U Rwanda, ku rundi ruhande, rwemeza ko ahubwo DRC ari yo ica ruhinga nyuma ikazana abacanshuro barimo abo muri Colombia ngo bakomeze bitegure kuruhungabanyiriza umutekano.
Si abacanshuro gusa, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe yabivuze kenshi, ahubwo DRC yegeranyije indege za drones hafi y’umupaka wayo n’u Rwanda, ikintu Kigali ibona ko kigamije kuyihungabanya.
Inshuro nyinshi u Rwanda rwavuze ko muri DRC hari ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bukaba bukorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR barimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi basangiye ingengabitekerezo.
Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi Urujeni Bakuramutsa Feza ubwo yari yitabiriye Inama ya 60 y’Akanama gashinzwe amahoro ku isi, yasabye abayitabiriye gushyira imbaraga mu gusaba ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buhagarika ibikorwa bibi bukorera abaturage babwo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hari nyuma y’uko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buvuze ko u Rwanda rukora Jenoside, ikintu cyarurakaje.
Kinshasa yavuze ibi ibishingiye kuri bimwe mu bikubiye muri raporo yakozwe n’impuguke zahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye by’uko ingabo z’u Rwanda zifashije AFC/M23 kwica abasivile 319 abandi 169 bagakomereka mu byabereye muri Rutshuru ku itariki 09 n’itariki 21, Nyakanga, 2025.
Ibi u Rwanda rwarabihakanye, ruvuga ko nta shingiro, ahubwo ko hakwiye gushyirwaho itsinda ryabikoraho iperereza mu buryo butagize aho buhengamiye.
Mu gusobanura uko u Rwanda rwakiriye ibyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarushinje, Urujeni yagize ati: “ Ibyo bavuze k’u Rwanda, rwabifashe nko kurenga umurongo utukura. Jenoside ni icyaha gisobanurwa n’amategeko mpuzamahanga kandi kugeza ubu ibyo bavuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’icyo kintu. Ntituzigera na rimwe twemera ko ibyo badushinja bikomeza kuvugwa hanyuma abagize aka Kanama ngo baterere iyo.”
Yajoye abakoze iyo raporo ishinja u Rwanda gukora Jenoside bagize ikiswe UN Fact-Finding Mission, avuga ko bashingiye ku makuru acagase, ubusanzwe atari akwiye gushingirwaho ngo hakorwe raporo ikomeye kuriya.