Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yavuze Ko u Rwanda Rutacyuye Ingabo Zarwo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yavuze Ko u Rwanda Rutacyuye Ingabo Zarwo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2025 3:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Tshisekedi. Ifoto. Presidence RDC
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavugiye i New York ko iyo u Rwanda ruvuga ko rwacyuye ingabo zarwo ziba mu gihugu cye, biba atari byo.

Yabibwiye abanyamakuru baje mu kiganiro yabahaye kuri uyu wa Mbere aho yagiye kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma baje mu Nteko rusange ya UN.

Jeune Afrique yanditse ko Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko ibyo u Rwanda rukora ari uburyo bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rwagiranye na DRC yasinyiwe muri Amerika muri Nyakanga, 2025.

Isubira mu byo yavuze, Jeune Afrique yanditse iti: “ Ibintu ntabwo bimeze neza cyane mu gihugu cyanjye. Mu by’ukuri, nta ntambwe igaragara iraterwa.”

We avuga ko igihugu cye gishaka amahoro.

Ku rundi ruhande, ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo birakomeje i Doha mu Murwa mukuru wa Qatar.

Félix Tshisekedi yibajije niba abahuza ari bo Amerika na Qatar bazakomeza kwihanganira ko ibintu biri kugenda biguru ntege, akavuga ko bakwiye kugira icyo bakora mu rwego rwo kwihutisha ko amahoro agerwaho, ibikubiye mu masezerano bigakurikizwa uko byakabaye.

U Rwanda, ku rundi ruhande, rwemeza ko ahubwo DRC ari yo ica ruhinga nyuma ikazana abacanshuro barimo abo muri Colombia ngo bakomeze bitegure kuruhungabanyiriza umutekano.

Si abacanshuro gusa, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe yabivuze kenshi, ahubwo DRC yegeranyije indege za drones hafi y’umupaka wayo n’u Rwanda, ikintu Kigali ibona ko kigamije kuyihungabanya.

Inshuro nyinshi u Rwanda rwavuze ko muri DRC hari ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ubuyobozi bw’iki gihugu bukaba bukorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR barimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi basangiye ingengabitekerezo.

Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi Urujeni Bakuramutsa Feza ubwo yari yitabiriye Inama ya 60 y’Akanama gashinzwe amahoro ku isi, yasabye abayitabiriye gushyira imbaraga mu gusaba ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buhagarika ibikorwa bibi bukorera abaturage babwo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Hari nyuma y’uko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buvuze ko u Rwanda rukora Jenoside, ikintu cyarurakaje.

Kinshasa yavuze ibi ibishingiye kuri bimwe mu bikubiye muri raporo yakozwe n’impuguke zahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye by’uko ingabo z’u Rwanda zifashije AFC/M23 kwica abasivile 319 abandi 169 bagakomereka mu byabereye muri Rutshuru ku itariki 09 n’itariki 21, Nyakanga, 2025.

Ibi u Rwanda rwarabihakanye, ruvuga ko nta shingiro,  ahubwo ko hakwiye gushyirwaho itsinda ryabikoraho iperereza mu buryo butagize aho buhengamiye.

Mu gusobanura uko u Rwanda rwakiriye ibyo Repubulika ya Demukarasi ya Congo yarushinje, Urujeni yagize ati: “ Ibyo bavuze k’u Rwanda, rwabifashe nko kurenga umurongo utukura. Jenoside ni icyaha gisobanurwa n’amategeko mpuzamahanga kandi kugeza ubu ibyo bavuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’icyo kintu. Ntituzigera na rimwe twemera ko ibyo badushinja bikomeza kuvugwa hanyuma abagize aka Kanama ngo baterere iyo.”

Yajoye abakoze iyo raporo ishinja u Rwanda gukora Jenoside bagize ikiswe UN Fact-Finding Mission, avuga ko bashingiye ku makuru acagase, ubusanzwe atari akwiye gushingirwaho ngo hakorwe raporo ikomeye kuriya.

TAGGED:BakuramutsaCongoDRCfeaturedFezaIgihuguIngaboIntekoRusangeRwandaTshisekediUmukuruUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Ari Mu Misiri 
Next Article Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?