Imibereho Y’Impunzi Mu Rwanda: Icyo Imibare Yerekana

Kuri uyu wa Mbere taliki 20, Kamena, 2022 ku rwego rw’isi no ku rwego rw’u Rwanda by’umwihariko, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu byabeyere mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, ahari inkambi y’abimukira bavuye muri Libya.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kwita ku mpunzi, Madamu Marie Solange Kayisire yavuze ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rugafasha abaruhungiraho bose kandi bakigishwa ibyatuma babona amafaranga bakareka ‘gutegereza akimuhana.’

Aha ni mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe

Imibare  Taarifa yakuye muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi no kwita ku mpunzi, ivuga ko mu kugeza ubu( ubwo twandikaga iyi nkuru), u Rwanda rucumbikiye impunzi 127,369.

- Advertisement -

Abavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bangana na 60.43%,  n’aho abaturutse mu Burundi bo ni 39.15%.

Impunzi z’Abarundi ubwo zasusurutsaga abashyitsi

Mu mibare bivuze ko impunzi zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aria bantu 76,968 n’aho abaturutse i Burundi bakaba abantu  49,859.

Abavanywe muri Libya bakaba bacumbikiwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ni abantu  444.

Impunzi zingana na 10% zo ziba mu Mijyi  ni ukuvuga Umurwa mukuru, Kigali, Umujyi wa Huye, uwa Nyamata, uwa Muhanga n’indi.

Inkambi y’abimukira yo mu Murenge wa Gashora ibamo abantu 442.

Kugeza ubu ariko abantu 644 barangije kubona ibihugu bibakira.

Ibyo bihugu ni Sweden, Canada, Norway, u Bufaransa, u Bubiligi na Finland.

Aba mu nkambi ya Gashora baracumbikirwa, bakagaburirwa, bakavurwa.

Bigishwa indimi n’imyuga iciriritse.

Buri kwezi  bahabwa  Frw 50,000  yo kubafasha kwigurira bimwe mu bikoresho nkenerwa badahabwa n’inkambi.

Hari indi nzu ihubatswe yarashywe…

Ubwo hizirizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, mu nkambi ya Gashora hatashywe inzu ifite ibyumba 360 bizatuzwamo abimukira u Rwanda ruteganya kuzakira bavuye mu Bwongereza.

Iyi nzu izakira abimukira u Rwanda ruteganya kwakira

Hari amasezerano y’ubufatanye yo gushyiraho inkambi y’i Gashora azamara imyakka ibiri ariko ashobora kuzongerwa.

Hagati aho hari Politiki yo gufasha impunzi ziba mu Rwanda kwigira.

Henshi ku isi impunzi zifashwa kubaho zigahabwa ibikoresho by’ibanze harimo n’ibiribwa.

N’ubwo ari uko bimeze, abaterankunga batanga iyo mfashanyo hari ubwo bazigabanya bigatuma ubufasha buzigenerwa bugabanuka.

Mu Rwanda impunzi zikorana n’abaturage baturiye inkambi imishinga y’iterambere bagafashwa kuyiga no kuyikora ndetse bakunganirwa (matching grant) binyuze mu mushinga wiswe JYAMBERE.

Urugero ni urw’abafatanyabikorwa banyuranye batera inkunga imishinga  y’ubuhinzi impunzi n’abaturage  bakorera muri Gisagara, Nyamagabe na Gatsibo.

Impunzi zifashwa kwiga amashuri asanzwe nay’imyuga kugira ngo zihangire imirimo cyangwa  zihangane ku isoko ry’umurimo.

By’umwihariko, impunzi 30,000 z’Abarundi zarangije gutaha mu Burundi ariko ni gahunda izakomeza ku babishaka.

Minisitiri Kayisire abyinana n’abana bari baje kwizihiza uriya munsi.

Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version