Turashaka Gufungura Ambasade Muri Hungary- Perezida Kagame

Mu ijambo yavuze ubwo yakiraga mugenzi we uyobora igihugu cya Hungary witwa   Katalin Novák, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe gito kiri imbere u Rwanda ruzafungura Ibiro biruhagarariye i Budapest.

Uyu ni Umurwa mukuru wa Hungary.

Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Hungary uzakomeza gutera imbere kubera hari n’amasezerano impande zombi zasinye kugira ngo zikorane mu buryo burambye.

Ayo masezerano arimo ni guhugura Abanyarwanda ku byerekeye gutunganya ingufu za kirimbuzi zikoreshwa mu nganda n’ibindi.

- Advertisement -

Ati: “ Biragaraga ko u Rwanda na Hungary bibanye neza kandi dushaka gukomeza kubiteza imbere.”

Hari kandi n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi aho abanyeshuri bagera kuri 40 bize muri Kaminuza zo muri kiriya gihugu.

Perezida Kagame yasezeranyije Katalin Novák kuzasura igihugu cye mu gihe kiri imbere ariko kitarambiranye.

Katalin  avuga ko ari ubwa mbere asuye igihugu cy’Afuruka kandi yabanje gusura u Rwanda ngo arebe icyo gihugu uko cyateye imbere.

Avuga kandi ko ari ubwa mbere Perezida wa Hungary asuye Afurika akabanziriza mu Rwanda kandi ngo  ni intangiriro y’umubano uzakomeza.

Ikindi kandi ni uko kuba yitabiriye iriya nama ivuga ku iterambere ry’umugore ari ikintu cyerekana ko ibihugu byombi bishyigikiye iterambere rye.

Katalin avuga ko abikorera ku giti cyabo bo mu gihugu cye biteguye kuzashora mu Rwanda kandi bikazagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yaboneyeho gutumira Perezida Kagame mu Nama mpuzamahanga izabera i Budapest iziga ku bwiyongere bw’abaturage izaba mu mezi make ari imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version