Netanyahu Yavuye Mu Bitaro

Nyuma y’igihe gito yari amaze mu bitaro kubera ikibazo cyo kumva atameze neza ndetse akumva arwaye isereri, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yatashye.

Abakora mu Biro bye batangaje ko yagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri ariko ngo ‘nta kibazo kinini’ afite.

CNN yanditse ko mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Netanyahu handitsemo ko mbere yo koherezwa kwa muganga, yagize isereri ariko idakomeye.

Abaganga bategetse ko akomeza gukorerwa isuzuma ngo harebwe uko bihagaze.

- Advertisement -

Netanyahu ubwe yari yaraye asohoye video asaba abaturage kunywa amazi menshi kubera ko nawe yumvaga amazi ‘yamushizemo’.

Hari amakuru yavugaga ko ari butahe kuri uyu wa 16, Nyakanga, 2023.

Muri Israel havugwa ubushyuhe bwinshi k’uburyo bwarenze cyane 30 Celsius kandi bikaba bimaze igihe.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Israel kivuga ko ubu bushyuhe buzakomeza no mu Cyumweru kiri butangire kuri uyu wa Mbere taliki 17, Nyakanga, 2023.

Iyo Netanyahu akomerezwa, byaba kuba ngombwa ko Inteko ishinga amategeko ya Israel iterana igatora uw’agateganyo.

N’ubwo Minisitiri w’Ubutabera ari we uba ufatwa nka Minisitiri w’Intebe wa Israel wungirije, ariko nta bushobozi aba afite bwo gufatira igihugu ibyemezo kuko amategeko atabimwemerera.

Benyamini Netanyahu afite imyaka 73 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version