Ni wo mutingito ukomeye ubayeho mu mateka y’ikinyejana cya 21 kuva cyatangira. Wabereye mu gice gihuza Syria na Turikiya mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbera, taliki 06, Gashyantare, 2023.
Uko amasaha yicuma ni ko abatabazi babona imibiri y’abandi bantu bagwiriwe n’inzu mu gihe umutingito ufite ubukana bwa 7.8 wabaga.
Aho ibintu byabereye bibi ni uko nyuma y’amasaha menshi abantu bakeka ko nta wundi mutingito uri bube, batunguwe n’uko habaye undi mutingito wapimwe ku kigero cya 7.5.
Waje usonga abantu bari bakiri mu kababaro ndetse ntiwabuze n’abandi uhitana.
Kugeza ubu kandi hari abandi bantu bakirengeweho n’inkuta zabagwiriye.
Imwe mu mpamvu yatumye abantu bapfa ari benshi ni uko umutingito ungana kuriya wabatunguye baryamye mu gicuku basinziriye.
Ababyeyi bararira ayo kwarika nyuma yo kubona imirambo ya’abana babo bagwiriwe n’inkuta , abandi bavunitse bikomeye.
Abayobozi ba Turikiya na Syria bahangayikishijwe n’uko imibare y’abahitanywe n’uriya mutingito uri bukomeze kuzamuka kandi nyuma y’aho hakazabaho akazi gakomeye ko kubaka imijyi yibasiwe nawo kuko ‘hari iyasenyutse hafi burundu.’