Twatanze Imbanzirizamushinga Y’amahoro Twifuza Muri DRC- Nduhungirehe

Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwarangije gutanga ibyo rushaka ko bishyirwa mu nyandiko y'amahoro muri DRC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Patrick Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwarangije gutegura no gutanga imbanzirizamushinga y’ibyo rwifuza ko byazashyirwa mu nyandiko y’amasezerano y’amahoro ‘arambye’ mu Burasirazuba bwa DRC.

DRC nayo igomba gutanga inyandiko nk’iyo kugira ngo zombi zoherezwe muri Amerika nk’umuhuza hanyuma hazakorwe inyandiko ihuriweho izasinywa n’ibihugu byombi muri Kamena, 2025.

Nduhungirehe yabwiye RBA ko gushyira umukono kuri ariya masezerano bizakorwa kuko u Rwanda rushaka ko iriya ntambara irangira binyuze mu mahoro, akemeza ko ari byo rwaharaniye no biganiro byose byakozwe mu gihe cyahise k’ubuhuza bw’ibindi bihugu.

Ati: “ Twashyize umukono kuri ariya mahame kubera ko dushyigikiye amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, kuko dushyigikiye amahoro mu Karere kacu. Kandi twaranabigaragaje no mu biganiro byabanje birimo ibya Luanda n’ibya Nairobi, twerekana ko ikibazo cy’umutekano muke kirangizwa mu buryo bw’ibiganiro”.

- Kwmamaza -

We yameza ko ibiganiro u Rwanda rushaka ari ‘ibijya mu mizi y’ikibazo’ kuko ibiganiro bitajya mu mizi yacyo bitagera ku gisubizo kirambye kandi ngo ibyo byaragaragaye kenshi.

Amasezerano adasubiza ibibazo mu buryo bushingiye ku mizi yabyo niyo yatumye intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo idahosha, imyaka ikaba irenga 30 nk’uko Nduhungirehe abyemeza.

Atanga urugero rw’ibyo biganiro akavuga ko Tariki 08, Gashyantare, 2025 hari ibyahuje EAC na SADC hashyirwaho n’abahuza batanu (facilitators) bazakorana n’umuhuza( mediator) wasimbuye Perezida wa Angola witwa Lorenco, ari we mugenzi we wa Togo witwa Faure Gnassingbé.

Muri iki gihe, hari ibindi biri kubera i Doha muri Qatar bifite ibice bibiri ni ukuvuga ibihuza u Rwanda na DRC n’ibihuza iki gihugu na AFC/M23.

Nduhungirehe avuga ko amahame yashyizweho umukono Tariki 25, Mata, 2025 agasinyirwa i Washington ari ay’ibiganiro bikorwa k’ubuhuza bwa Amerika.

Tariki 02, Gicurasi, nibwo impande zombi zagombaga guha Amerika imbanzirizamushinga y’ayo masezerano y’amahoro agomba kuzashyirwaho umukono muri Kamena uyu mwaka kandi Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwarangije kuyatanga.

Amerika izabikusanya ibishyire hamwe ibikoremo umushinga w’amasezerano y’amahoro uzaganirwaho n’impande zombi, Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bakazongera guhura mu Cyumweru cya Gatatu cya Gicurasi bakayaganiraho hanyuma muri Kamena, 2025 akazasinyirwa mu Biro by’Umukuru w’igihugu cya Amerika, White House.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version