Twishakiye Formula Yo Kwikemurira Ibibazo-Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye intiti zo muri Kaminuza ya Havard, ishami ryigisha ubukungu, ko u Rwanda ubwo isi yakekaga ko rwarangiye, abaturage barwo bitekerereje uko bakwivana muri uwo mwobo, bakoresha ‘formula bihangiye’.

Avuga ko hari igihe u Rwanda rwarambaraye hasi kubera ibibazo bijyanye na Polititi mbi rwagize.

Ati: “ Mu myaka 30 ishize, twakoze uko dushoboye twegeranya ibisubizo twari dufite, kandi icyo nababwira ni uko ko icyo gihe ibintu byose byihutirwaga”.

Abahanga batandukanye hirya no hino ku isi banditse muri raporo n’ibitabo ko u Rwanda rwasenyutse burundu,  ko nta garuriro rwari rufite.

- Kwmamaza -

Babishingiraga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yahitanye benshi ndetse n’impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zahungiye hirya no hino cyane cyane muri Zaïre ( ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo).

Ibikorwaremezo byarangiritse, amashuri biba uko, Banki Nkuru y’ u Rwanda barayisahura, abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi basigara iheruheru, abayikoze nabo basigara ari benshi kandi ari abo kuburanishwa.

Ni ibibazo byari bikomeye ndetse byaje no kwiyongeraho indwara zibasiye Abanyarwanda mu myaka yo guhera mu wa 1995 kugeza mu myaka ya za 2000…

SIDA, igituntu na malaria byahitanye benshi biganjemo abakuru n’urubyiruko; byongera umubare w’imfubyi bituma igihugu gikomeza gutakaza amaboko yo kukizanzamura.

Intambara yiswe iy’abacengezi nayo yakomeje gutuma abantu badatekana, yibasira cyane ibice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba by’u Rwanda.

Kuburanisha abakoze Jenoside hagamijwe kubahana ariko no kubunga n’abo bahemukiye byaje gukorwa binyuze mu Nkiko Gacaca.

Byabaye ibintu bikomeye haba ku barokotse Jenoside bagombaga kumva ababahemukiye, bakabasaba imbabazi kandi nabo bakazitanga.

Abakekwagaho Jenoside nabo ntibyari biboroheye ko basaba imbabazi kubera uburemere bw’ubugome bayikoranye kandi bakica abaturanyi bahanye inka.

Icyakora ibi byose byarakunze, bitanga umusaruro u Rwanda rwishimira muri iki gihe nk’uko Perezida Kagame abivuga.

Ni urugendo rurerure rw’imyaka 30 irimo imbaraga nyinshi n’ubutwari byatumye u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa urwego rwiza birriho mu ruhando mpuzamahanga.

Kagame yabwiye abanyeshuri ba Harvard ati: “ Ntawakekaga ko twazongera kwegura umutwe! Icyakora twarabikoze kandi nta hantu twabikopeye ahubwo ni formula[uburyo bwo gukora ibintu] twitekerereje. Ni ibintu twihimbiye tubikuye ku bibazo twari dufite twe nk’Abanyarwanda”.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko hakiri ibisigisigi by’ayo mateka bikitambika urugendo Abanyarwanda batangiye ngo bagere aheza bifuza.

Ibyo, ku bwe,  nta gitangaza kibirimo kuko nta byera ngo de!

Ibyiza ni uko ibyo bibazo byose biburizwamo n’ibisubizo Abanyarwanda bihangiye nk’uko abyemeza.

Ibyo bisubizo kandi byatumye ababihanze bava ahabi habi kurusha ahandi bahoze, bazamukira rimwe ‘ubudasubira inyuma’.

Aba bahanga bo muri Harvard bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame

Amafoto@Urugwiro Village

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version