Ibikoresho Bihenze By’Ikoranabuhanga Bitazwi Inkomoko Byafatiriwe

Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iby’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA)hafatiriwe ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni, bifite agaciro ka Miliyoni Frw 14.

Ibyo bikoresho ngo ntibizwi aho bikomoka bityo bikaba bigomba gufatirwa kugira ngo ibyabyo bibanze bisobanuke, harebwe niba byujuje ubuziranenge.

Abakozi bo mu bigo byavuzwe haruguru bari bamaze iminsi bakora ubugenzuzi hirya no hino mu gihugu banakangurira ababicuruza kwiyandikisha, bagahabwa ibyangombwa bibemerera gukora ubwo bucuruzi.

Ibi ni mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agamije kubungabunga uburenganzira bw’abagura ibi bikoresho kugira ngo bagure ibyujuje ubuziranenge.

Amabwiriza asaba ko ukora ubu bucuruzi agirana amasezerano yanditse n’umuranguje igikoresho, hakubiyemo umwirondoro we wose n’ibiranga igicuruzwa cyose kiguzwe kugira ngo umuguzi agure igikoresho gifite inkomoko izwi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibicuruzwa byo mu nganda n’ibiri ku masoko muri RICA witwa Joseph Mutabazi, yavuze ko ucuruza ibi bikoresho wese agomba kubanza gusaba ibyangombwa muri RICA.

Agomba kwandikanwa n’ibikoresho acuruza akaba ashobora kugaragaza aho yabiranguye.

Mutabazi avuga ko bakora ubugenzuzi kugira ngo barinde abantu kugura ibikoresho bitujuje ubuziranenge

Bitandukanye n’ibyakorwaga mbere aho buri wese yagurishaga cyangwa akagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe kandi ibyinshi muri byo bidafite inkomoko izwi.

Hari ibyo basangana byaribwe cyangwa byarabonetse mu bundi buriganya.

Mutabazi ati: “Dukora ubu bugenzuzi mu gihugu hose ngo dufashe abacuruza ibyo bikoresho gukora kinyamwuga birinda akajagari n’ubujura kuko nibwo bazarushaho kwiteza imbere. Ubu bafite amabwiriza bose bagomba gukurikiza”.

Avuga ko uretse guca akajagari muri ubu bucuruzi, ngo ubugenzuzi nk’ubu buzafasha abaguzi b’ibi bikoresho kugura ibyujuje ubuziranenge kuko bazajya babigura mu buryo buzwi.

Ati: “Gukora mu buryo buzwi bizafasha kurinda uburenganzira n’umutekano by’ucuruza n’ugura ibyo bikoresho kuko tuzamenya umwirondoro w’uwagurishije, uwaguze n’inkomo y’icyo gicuruzwa bityo bitworohere kubikurikirana mu gihe havutse ikibazo hagati y’umucuruzi n’umuguzi.”

Shukuru Ezechiel umwe bacuruzi b’ibi bikoresho, yasabye RICA gukora ubugenzuzi buhoraho kuko bizabafasha kunoza akazi kabo.

Ati: “Ndasaba ko ubugenzuzi nk’ubu bwakorwa kenshi kuko hakigaragara abacuruza ibi bikoresho mu buryo butemewe ibi bikabangamira abamaze guhabwa ibyangombwa”.

Amabwiriza agenga ubu bucuruzi ateganya ibihano by’amande y’amafaranga Frw 50,000 ku mucuruzi uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amasezerano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.

Ateganya kandi igihano cya 100,000Frw ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza mu gihe ufashwe akora nta ruhushya cyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe azahanishwa amande ya Frw 200.000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version