Umuryango witwa Action Pour La Paix En Afrique watanze impuruza uvuga ko ibihugu bituranye na DRC ndetse na DRC ubwayo bigomba kuba maso kuko hari abarwanyi benshi bari kwisuganyiriza muri Beni kugira ngo bateze umutekano muke haba mu baturage ndetse no mu bice bituriye kiriya gice.
Abenshi mu bagize iyo mitwe ni abo muri ADF, uyu ukaba ari umutwe w’abarwanyi bafite inkomoko muri Uganda.
Uriya muryango uvuga ko amakuru ufite kandi ashingiye ku bifatika avuga ko abenshi muri bariya barwanyi bari kwisuganyiriza ahitwa Kamango, Eringeti, mu Majyepfo y’Umugezi Semuliki, muri Pariki ya Virunga no mu gace ka Karuruma.
Usaba inzego za Politiki n’iz’umutekano gufata ingamba hakiri kare zo gukoma mu nkokora bariya barwanyi batarisuganya cyane ngo batangire kugaba ibitero ku baturage no ku bihugu bituranye na DRC mu Burasirazuba bwayo.
Ubwo Radio Okapi yageragezaga kuvugisha Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ziri mu kiswe Sokola 1 ngo agire icyo atangaza mu kwitegura guhangana na bariya barwanyi, ntiyitabye telefoni ye.
Ku rundi ruhande ariko muri kariya gace haherutse kugaragara ingabo nyinshi za DRC .
Hari ubundi bushakashatsi buherutse kwerekana ko muri Kivu y’Amajyaruguru hari imitwe y’abarwanyi igera kuri 50.