Ubwo hatangwaga ibihembo bya American Music Awards ku nshuro ya 52, byabereye muri MGM Grand Garden Arena i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ku wa 25 Gicurasi 2026, umuhanzi Tyla uri mu Banyafurikakazi bazi umuziki kurusha abandi yahakuye ibihembo bibiri.
Mu bandi begukanye ibi bihembo harimo Sabrina Carpenter wegukanye “Album of the Year” kubera iyo yise “Man’s Best Friend” naho Taylor Swift wari uyoboye abandi mu mubare w’ibihembo byahatanirwaga mu byiciro umunani, nta na kimwe yegukanye.
Ikindi ariko ni uko atanitabiriye ibi birori kuko ari kwitegura ubukwe.
Mu bitabiriye ibi birori harimo kandi itsinda ryitwa ‘The Pussycat Dolls’ ryari rimaze imyaka 20 ritabigaragaramo.
Billy Idol yahawe igihembo cy’icyubahiro cya “Lifetime Achievement Award”.

