U Bufaransa Burashinjwa Gukingira Ikibaba Abishe Khashoggi

Uyu mugabo yari azi byinshi ku bwami bwa Arabie Saoudite

Iyicwa ry’umunyamakuru wa The Washington Post witwa Jamal Khashoggi wishwe Tariki 02, Ukwakira, 2018 ryabaye inkuru ikomeye ku isi. Hari inyandiko z’ibanga ziherutse gutangazwa zemeza ko inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zafashe umwe mu bishe Khashoggi ariko ziza kumurekura.

Hari abanenze ibyo inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zakoze bakemeza ko ari ubufatanyacyaha.

Jamal Khashoggi yishwe aciwemo ibice bitabwa muri acide k’uburyo ntawigeze abona umubiri we ngo ushyingurwe.

Yapfuye afite imyaka 59 y’amavuko, yicirwa muri Ambasade ya Arabie Saoudite iri i Istanbul.

- Advertisement -

Yishwe n’itsinda ry’abantu 15 bivugwa ko bari boherejwe n’ubwami bwa Arabie Saoudite.

Bamwe mubo inzego z’iperereza za Turikiya zishinja urupfu rwa Jamal Khashoggi

Mu nyandiko ze Jamal Khashoggi yakundaga kwandika anenga ubwami bwa Arabie Saoudite yakoreye igihe kirekire kuko ari naho yakomokaga.

Abamwishe bamuteze igico aje kwaka impapuro muri Ambasade zari bumwemerere gushakana n’umukobwa wo muri Turikiya bari bamaze igihe bakundana kuko yari atakibana n’umugore we wa mbere.

Uwo mukunzi we yari yamuherekeje, asigara mu busitani bwa Ambasade ategereje ko uwo yihebeye ari bugaruke bagataha bakajya kwishimira icyo gikorwa ariko aramutegereza ikirari kiruma.

Tugarutse kuri wa mugabo wafashwe n’u Bufaransa, amakuru avuga ko yafatiwe mu Bufaransa ubwo yai agiye kurira indege.

Uwo mugabo bivugwa ko yafatiwe mu Bufaransa akaza kurekurwa mu buryo buzwi na bacye yitwa Khaled Aedh Alotaibi.

Khaled Aedh Alotaib

Ni umugabo ukiri muto kuko afite imyaka 33 y’amavuko akaba yari umwe mu bashinzwe kurinda ab’ibwami.

Itsinda ririnda ab’ibwami bwa Arabie Saoudite ryitwa Saudi Royal Guard Regiment.

Khaled Aedh Alotaibi asanzwe yarakumiriwe kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Bwongereza.

Turikiya yasabye Arabie Saoudite kumwohereza i Istanbul ngo inkiko zimuburanishe ariko iyibera ibamba!

Yavugaga ko uriya mugabo agomba kuzaburanishwa n’inkiko z’i Riyadh.

Yafatiwe ku kibuga cy’i Paris baramurekura…

Ibinyamakuru by’i Paris biherutse gutangaza ko uriya mugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Charles de Gaulle ashaka kujya muri Arabie Saoudite.

Yafashwe saa tatu za mu gitondo ku isaha y’i Paris.

N’ubwo uriya mugabo yafashwe agashyirwa ahantu acungiwe umutekano ngo habanze hasuzumwe niba  ari we koko, bidatinze ubutegetsi bw’i Riyadh bwabwiye ubugenzacyaha bw’u Bufaransa ko umuntu bwafashe bumwita Alotaibi atari we, ko bwamwibeshyeho bityo ko igikwiye ari uko arekurwa.

Ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubutasi kitwa IntelNews.org cyanditse ko ubushinjacyaha bwageze aho buramurekura.

Umushinjacyaha wamufashe yabwiye abanyamakuru ati: “ Ubugenzuzi twakoze bwaje gusanga uwo twari twafashe tumwita Alotaibi atari we, twari twamwibeshyeho. Icyagombaga gukurikira ni ukumurekura.”

Ese umubano Perezida Macron ashaka kugirana n’igikomangoma cyarazwe ingoma ya Arabie Saoudite Mohammad Bin Salman waba waragize uruhare mu kurekurwa k’uriya mugabo cyangwa koko byatewe n’uko bamwibeshyeho?

Byombi birashoboka!

Abacyeka ko umubano wa Macron na Bin Salman waba waragize uruhare mu kurekurwa kw’uriya mugabo babishingira ku ruzinduko aherutse kugirira mu bwami bwa Arabie Saoudite aho yibonaniye imbonankubone na Bin Salman.

Niwe muyobozi w’igihugu gikomeye mu Burayi wahuye na Bin Salman kuva iby’iyicwa rya Khashoggi byavugwa mu mpera z’umwaka wa 2018.

Aha kandi ni ngombwa kwibuka ko amakuru afitiwe gihamya yemeza ko Bin Salman ari we watanze amabwiriza yo kwica Jamal Khashoggi.

Al Jazeera ivuga ko Macron na Bin Salman baganiriye ibyerekeye uko ibintu byifashe mu Karere Arabie Saoudite iherereyemo ndetse n’umutekano mucye uri kwiyongera muri Liban.

Yageze muri Arabie Saoudite akubutse muri Leta ziyunze z’Abarabu no muri Qatar.

Abazi byinshi bazabazwa byinshi…

Jamal Khashoggi yari umunyamakuru watangiye uwo mwuga mu mwaka wa 1983.

Guhera icyo gihe, yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo iby’iwabo muri Arabie Saoudite ndetse nyuma aza no gukorera The Washington Post.

Ibyo yakoreye muri Arabie Saoudite ni Saudi Gazette, Okaz, akomereza ku binyamakuru Asharq-Al-Awasat, Al Majalla na Al Muslimoon.

Muri aka kazi yaje kuba icyamamare ndetse atangira gukorana n’Urwego rw’iperereza rwa Arabie Saoudite mu Cyongereza bita Saudi Arabian Intelligence Agency.

Bivugwa ko muri iyi mikoranire yaje no gukorana n’inzego z’ubutasi z’Amerika cyane cyane mu gihe Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zagabaga ibitero muri Afghanistan.

Imikoranire ya Khashoggi n’inzego z’ubutasi za Arabie Saoudite n’Amerika zatumye amenya byinshi mu byo ubutegetsi bw’ibi bihugu bwakoraga.

Yari afite ubumenyi ku byaberaga mu bihugu nka Afghanistan, Algeria, Kuweit na Sudan.

Aha muri Sudani bivugwa ko yigeze kuhahera Oussama Bin Laden ikiganiro ubwo yari yatumwe na Al Jazeera.

Nyuma y’aka kazi k’itangazamakuru yakoreye mu bihugu by’Abarabu bikamugira icyatwa, yaje kutumvikana n’ubutegetsi bwa Arabie Saoudite, bituma abuhunga.

Aho agereye muri Amerika, yabonye akazi ko kujya yandika inkuru z’ibitekerezo muri The Washington Post.

Inkuru ze akenshi zajoraga uko Arabie Saoudite iyobowe, akavuga ko ubutegetsi bw’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud n’umuhungu we Muhamed Bin Salman butubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yavugaga ko abatuye Arabie Saoudite bagombye guhabwa uburenganzira bwo kwishyira bakizana, aho guhora bakorera ‘kuri baranyica.’

Jamal Khashoggi yavugaga ko Arabie Saoudite ihora ishaka kuruta Qatar bigatuma igira imyitwarire idakwiye imbere y’igihugu cy’abaturanyi.

Iyi mikorere ya Jamal Khashoggi ivugwa ko ari yo yatumye ubwami bwa Arabie Saoudite butegura uko yazicwa, kandi bigakorwa mbere y’uko igikomangoma Bin Salman kima ingoma.

Igikomangoma Bin Salman

Ibi niko byagenze ndetse n’ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bwaje kwemera ko yishwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version