Umukinnyi Wa APR FC Wari Umaze Igihe Adakina Yasubukuye Imyitozo

Bonheur Mugisha wari umaze ukwezi adakinana na bagenzi be ubu yagarutse mu myitozo. Ni umwe mu bakinnyi ba APR FC bakina hagati kandi ugaragaza ubuhanga.

Yabwiye abandika ku rubuga rwa APR FC ko yishimiye kugaruka gukinana na bagenzi be.

Ati: “Nari maze ukwezi kose kurengaho gato ntagaragara mu kibuga kubera imvune nagize ubwo nakoraga impanuka, ariko nakubwira ko nejejwe no kuba ngarutse ndashimira cyane abayobozi banjye banyitayeho barankurirana ndetse n’abatoza bambaye hafi cyane muri icyo gihe cyose namaze ntakina”

Kiriya kiganiro yagihaye abo mu ikipe akinira nyuma y’umukino APR FC yakinnye  na Marines FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

- Advertisement -

Bonheur Mugisha yavunitse ubwo yakoraga impanuka ataha avuye mu mukino ikipe ye yari imaze gukina na  Etoile Sportive du Sahel mu mikino ya CAF Champions League.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version