Ndabizi Ko Hari Abo Turi Bufate Bataragera Mu Ngo Saa Yine-CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo abaturage babwiwe ko bagomba kugera mu ngo zabo saa yine ariko hatari bubure ababikerensa bakaza gufatwa.

Yatumiye itangazamakuru kuza kureba abo bantu yise ko bashaka kuzanira abandi kabutindi ya COVID-19.

Hari mu kiganiro yahaye Radio Rwanda ubwo yagiraga icyo avuga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziherutse kwemezwa z’uko ibikorwa byose biba byafunze saa tatu, buri wese akaba ari iwe saa yine z’ijoro.

Yari ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ingabire Assoumpta.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko inshingano ya Polisi ari no kwigisha abaturage ariko ngo abatumvira amabwiriza bagomba kubihanirwa.

Yavuze ko muri aya masaha abapolisi bamaze kugera aho bagomba kuba bari ngo barebe niba amabwiriza akurikizwa.
CP Kabera yasabye abaturage kumvira inama bahabwa kuko ari byo birinda ubuzima bwabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version