Juno Kizigenza Na Ariel Niba Mukundana By’Ukuri Nimubitwereke: Inama Y’Umubyeyi

Umusomyi wa Taarifa yatwandikiye agira ngo dutambutse inyandiko ye yanditse agira abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza inama mu rukundo rwabo rumaze iminsi ruhwihwiswa.

Mu nyandiko ye yatubwiye ati: “

‘Nitwa Amiela ntuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Nubwo ndi umubyeyi ariko nkurikirana umuziki w’Abanyarwanda baba abo hambere n’ab’ubu. Mfite abana bato ariko nabo bakunda umuziki n’ubwo batarasobanukirwa cyane n’ibibera kuri iyi si dutuye.

Mperutse kubona indirimbo y’umuhanzi Juno Kizigenza yise ‘Birenze’. Nasanze amagambo ayigize n’amashusho ayigize bishobora kuba ari igihamya gikomeye cy’urukundo rwe na Ariel Wayz.

- Advertisement -

Mu by’ukuri niba ibimaze iminsi bivugwa ko bakundana ari impamo ndetse nabo bakaba baherutse gusa n’ababyemeza muri iriya ndirimbo, igisigaye ni uko begera ababyeyi babo bakabibabwira bakabimenya byaba byiza bagashakana kandi tuzabutaha turi benshi.

Yaba Juno yaba na Ariel bagomba kwibuka ko ‘uwo uzaheka utamwicisha urume’.

Niba bakundana kandi bakaba bifuza kuzubaka urugo nibabikore bive mu nzira ejo icyo bita urukundo muri iki gihe kitazacwekera bikaba byatuma abafana babo babafata nk’abantu b’inkomwahato, abo njya numva bita ngo ‘runaka ntabwo ari serious.’

Ntimwibwire ko muri bato k’uburyo mutakubaka urugo ngo rukomere kuko hari benshi mu bafana banyu barwubatse bakiri bato, ubu bukaba barabyaye babyiruye inkumi n’abasore.

Ikindi nababwira mwa bana mwe ni uko niba ibyo mugaragaza haba mu mashusho y’indirimbo zanyu no ku mbuga nkoranyambaga mubikora mwikinira, ibyiza nanone ni uko mwabivamo hakiri kare.

Nk’umubyeyi ndagaruka cyane kuri Ariel Wayz. Uri umukobwa mwiza kandi ufite impano rwose. Bwira Juno mushakane niba mukundana koko, muzabyara muheke kandi mukomeze umuziki wanyu.

Ntabwo bizakubuza kuririmba neza no kuba umubyeyi wizihiye u Rwanda. Juno nawe azaba ari umugabo uhamye wubatse urugo rwe, mbese ari Kizigenza koko.

Bana banjye rero iyi ni inama mbahaye nk’umubyeyi kandi ndizera ko hari abandi bafana banyu babibona nkanjye.

Imana ikomeze ibarindire mu rukundo rwanyu ni mu muziki wanyu, mwaguke.’

Umuhanzi Ariel Wayz
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version