U Bufaransa Bwamereye DRC Miliyoni € 34

Emmanuel Macron yasezeranyije mugenzi we uyibora DRC ko Paris izaha Kinshasa miliyoni €  34 zo gufasha mu gusubiza mu byabo abaturage bahunze intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa DRC.

Perezida Macron aherutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ruzinduko ari gukorera mu bihugu by’Afurika yo hagati ishyira Uburengerazuba.

Ni uruzinduko  abo muri Champs Elysées(Perezidansi y’u Bufaransa) bavuga ko rugamije gutangiza imibanire mishya hagati y’u Bufaransa n’Afurika, imibanire igamije ‘inyungu za buri ruhande.’

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron niho yatanze isezerano ko igihugu cye kizaha  DRC amafaranga yavuzwe haruguru.

- Kwmamaza -

Avuga ko ariya mafaranga aziyongera ku yandi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemereye Kinshasa angana na Miliyoni € 50.

U Bufaransa kandi bwasezeranyije DRC ko bugiye gushyiraho uburyo bukoresha ikirere bwo kugeza ibiribwa n’imiti ku baturage bo mu Burasirazuba bwa DRC bavanywe mu byabo n’intambara ihamaze igihe.

Macron yavuze ko intambara imaze igihe muri kiriya gice yatumye abantu benshi babaho bababaye bityo bakaba bakeneye kwitabwaho bakagahabwa ibiribwa n’imiti bihagije.

Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida Macron yarangije urugendo yagiriraga i Kinshasa.

Macron Agiye Gutegeka u Bufaransa ‘Mu Bundi Buryo’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version