Kagame Yakiriye Intumwa Za Perezida W’u Burundi

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye intumwa za mugenzi we uyobora u Burundi akanayobora EAC muri iki gihe Evariste Ndayishimiye. Uwaje aziyoboye yitwa Ezéchiel Niyibigira akaba ari Minisitiri ushinzwe imibare y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe uhagaze neza.

Kuva Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, Kigali na Gitega bakomeje gushyira ibintu ku murongo k’uburyo na Perezida Paul Kagame aherutse i Bujumbura mu nama yari yatumiwemo na Ndayishimiye ngo bige we na bagenzi be bige uko amahoro arambye yagaruka muri DRC.

Abayobozi B’u Burundi Baganiriye N’u Rwanda K’Ubufatanye Mu By’Ubukungu

- Kwmamaza -

Abayobozi hagati y’ibihugu byombi bamaze igihe basurana ku mpande zombi kandi n’abaturage hagati yabo ni uko.

Mu rweego rw’imyidagaduro, abahanzi b’Abanyanrwanda bakunze kujya gutaramira Abarundi n’ubwo itangazamakuru ry’i Burundi rivuga ko umuziki nyarwanda wamize uw’Abarundi.

Abahanzi B’i Burundi Bababazwa N’Uko Umuziki Nyarwanda Uri Kubatwara Isoko

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version