Mukuralinda Yabwiye DRC Ko Ishatse Yareka Kwenyegeza Umuriro

Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziteguye kurwana n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo nizerura zikarutera.

Mu kiganiro yahaye RBA, Mukuralinda yavuze ko mu gihe RD Congo yakomeza ubushotoranyi igatera byeruye, u Rwanda rwiteguye kubarwanya.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 03, Werurwe, 2023 hari undi musirikare w’ingabo za RD Congo ( FARDC) yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b’u Rwanda barinze umupaka, nabo baramwica.

Byabereye hagati ya Grande Barrière na Petite Barrière mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Alain Mukuralinda ati: “ Birashoboka kuba ari ubushotoranyi ngo tugwe muri uwo mutego, tujye mu ntambara.”

Yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba kandi rufite abasirikare bahagije, intwaro zihagije kandi ngo u Rwanda ntiruzatungurwa.

Nyuma yo kuraswa k’uriya musirikare, hatangijwe iperereza.

N’ubwo ibyavuyemo bitaratangazwa, , itsinda ryarikoze ni naryo ryakoze irindi ubwo  undi musirikare wa Congo yageragezaga kwinjira mu Rwanda anyuze ku mupaka arasa .

Mu gihe cy’amezi umunani hari abasirikare batatu bamaze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bari mu bushotoranyi, bakarasirwa ku butaka bw’u Rwanda bakahasiga ubuzima.

DRC Ikomeje Kuvogera u Rwanda, Undi Musirikare Wayo Yaharasiwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version